AmakuruAmakuru ashushye

Igitangaza kibaye kuri wa mugabo wagaragaye asunika ingorofani mu mihanda ya Kigali

Hagenimana Samuel  wari usanzwe ari umukarani ukorera mu gace ka Nyabugogo no mu Mujyi wa Kigali ku isoko rya Nyarugenge akaba umugabo ufite imyaka 28 akagira umugore n’abana babiri akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane muri iyi minsi nyuma yo kugaragara asunika ingorofani mu mihanda ya Kigali.

Ibi bije nyuma yo kubona uyu mugabo asunika ingorofani mu muhanda ku buryo buteye inkeke mu rwego rwo gushaka umugati, benshi ku mbuga nkoranyambaga baramutangariye ,bamwe bagaragaza ko ari umunyamurava n’aho abandi bakavuga ko uburyo atwaramo ingorofani bushobora guteza impanuka.

Nyuma y’ibi ONOMO Hotel ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yemereye uyu mugabo kuba yahatemberera ndetse akaba yanararamo mu mpera z’icyumweru ku buntu, byose kubera umurava yagaragaje mu kazi akora.

Umuyobozi wa ONOMO Hotel mu Rwanda, Emile Nizey, yavuze ko kuba bamwemereye kuhasohokera mu mpera z’icyumweru byatewe n’uko ari byo bashoboye kuba bamukorera.

Ubusanzwe kurara ijoro rimwe muri Kigali Onomo Hotel ni ibihumbi nibura 109.035 Frw cyangwa asaga ibihumbi 220 Frw mu cyumba cyiza kuruta ibindi.

Ibi byatumye bamwe bibaza ku kijyanye no kuba yahabwa amafaranga ahwanye n’ibyakoreshwa aramutse aryamye muri iyi Hotel mu gihe cy’Iminsi ibiri ya Weekend,

Umuyobozi wa ONOMO Hotel mu Rwanda, Emile Nizey, yasubije ko bizaganirwaho hagati yabo kugira ngo harebwe niba hari icyakorwa kuri ibwo busabe

Hagenimana Samuel uvuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, avuga  ko nubwo akora akazi k’Ubukarani atari uko akishimiye, cyane ko afite umuryango kandi ibyo yinjiza bidahura n’ibyo bakenera.

Hagenimana avuga ko kuva ayo mashusho yacaracara ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kubona abantu bamugaragariza amarangamutima ndetse abandi bakamufasha mu buryo bunyuranye.

Kuri ubu hari abatangiye kumuha amafaranga biciye mu biganiro bimwe na bimwe yatangiye kugaragaramo kurubuga rwa Youtube.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abakomeje kwishimira Hagenimana Samuel
Ubutumwa bwa ONOMO Hotel kuri Hagenimana Samuel
Twitter
WhatsApp
FbMessenger