AmakuruAmakuru ashushye

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse abandi basirikare bashya (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu ku wa 29 Werurwe, igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse abandi basirikare bashya, nyuma y’umwaka bari bamaze bahererwa amasomo mu kigo cy’imyitozo cya Nasho giherereye mu karere ka Kirehe.

Umuhango w’isoza ry’amasomo y’aba basirikare wayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba.

Muri uyu muhango, Gen. Nyamvumba yabwiye aba basirikare ko yanyuzwe n’ubumenyi bahawe, binyuze mu byo bamweretse ku bijyanye n’imirwanire ndetse no gukoresha imbunda.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yibukije abasirikare bashya ko bagiye kujya mu gisirikare kizwiho ku kuba cyarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, magingo aya kikaba gicunga neza umutekano w’Abanyarwanda ndetse kikaba kinatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Gen. Nyamvumba kandi yagiriye aba basirikare inama yo kurangwa n’ikinyabupfura, kugira ngo bakomeze urugamba rubareba rwo guha igihugu umutekano n’amahoro, anaboneraho umwanya wo kubakira mu muryango mugari wa RDF.

Abasirikare bashya banasabwe n’umugaba gukoresha neza ibyo bigishijwe, kugira ngo babashe kwisanga mu ntego n’icyerekezo by’ingabo z’u Rwanda, ndetse no kubaka igisirikare cy’umwuga.

Gen. Nyamvumba yagize ati” Murasabwa kurangwa no gukunda igihugu ndetse n’ubutwari. Mugomba kuba ba Ambasaderi ba RDF binyuze muri serivisi muzajya mutanga, kandi buri gihe mujye muzirikana ko Indangagaciro za RDF, intego, gukunda igihugu n’abavandimwe banyu; ari iby’ibanze kuruta inyungu zanyu bwite.”

Muri uyu muhango, hanahembwe abitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’amasomo barimo abanyeshuri ndetse n’abatoza. Abahembwe barimo Pte Niyomugabo Noel wahembwe nk’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi, cyo kimwe na  Pte Hatangimana Eurade na Pte Mutoni Ruth bamukurikiye.

Uyu muhango wari wanitabiriye n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda, barimo umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli, Umugaba mukuru w’inkeragutabara Maj. Gen. Aloys Muganga cyo kimwe n’abandi basirikare batandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger