AmakuruPolitiki

Igisirikare cy’u Rwanda cyasabye icya DRC kurekura abasirikare babiri ba RDF cyashimuse

IgisirikareIgisirikare cy’u Rwanda cyasabye icya DRC kurekura abasirikare babiri ba RDF cyashimuse cy’u Rwanda [RDF] cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo bashimuswe n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ubwo bari ku burinzi.

Mu itangazo RDF yashyize hanze,yasabye ingabo za FARDC ishinja gukorana na FDLR kurekura aba basirikare barimo uwitwa Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad ubu bafunguwe mu burasirazuba bwa RDC.

Itangazo rigira riti “Nyuma y’ibitero by’ubushotoranyi byakozwe na FARDC kuwa 23 Gicurasi 2022 aho ibisasu bitandukanye byarashwe ku butaka bw’u Rwanda,FARDC iri kumwe na FDLR yateye RDF ku mupaka wacu hanyuma abasirikare 2 ba RDF barashimutwa bari ku burinzi.

Kuva ubwo twakurikiranye abo basirikare 2:Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad ubu bafunguwe mu burasirazuba bwa RDC.

Turasaba ubuyobozi bwa RDC buri gukorana bya hafi n’uyu mutwe witwaje intwaro w’abakoze Jenoside kurekura abo basirikare ba RDF.


Abategetsi ba DR Congo barimo gushinja ubutegetsi bw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu mirwano gusa umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko kiriya ari ikibazo cya Congo ubwayo nta ruhare u Rwanda rugifitemo.

Kuwa gatatu mu nama y’Ubumwe bwa Africa, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, yavuze yeruye ashinja u Rwanda.

Ubwo imirwano mu duce twa Kibumba no ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo yari irimbanyije, Lutundula wari i Malabo muri Equatorial Guinea ahateraniye iyo nama, yagize ati:
“Ubu hashize iminota 10, ndabivuga ntashidikanya, u Rwanda rwateye ikigo cya Rumangabo, aho ni muri DR Congo…Ndabivuga neza, M23 ifashijwe n’u Rwanda yateye ingabo mpuzamahanga za MONUSCO. Ntabwo twakomeza kubiceceka.”

Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, kuwa kane yabwiye ikinyamakuru The NewTimes ko u Rwanda rutifuza kwinjizwa mu kibazo cya DR Congo ubwayo.

Iki kinyamakuru gisubiramo Makolo agira ati: “Imirwano hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cy’imbere muri Congo”.

Makolo avuga ko Lutundula akwiye gusobanura impamvu muri iyo mirwano ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zarashe mu Rwanda. Ibisasu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko “byakomerekeje benshi”.

Si ubwa mbere DR Congo ishinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kandi si ubwa mbere u Rwanda rubihakanye.

Kuwa gatatu, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko itsinda rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare ku mipaka muri aka akarere ryari i Kigali kwereka abategetsi “ibimenyetso bituma DR Congo icyeka ko u Rwanda rurimo gufasha M23”.

Iri tsinda rikora iperereza, nta cyo riratangaza ku byo ryagiye kwerekana mu Rwanda nk’uko Muyaya yabivuze.

Umuvugizi wa M23 Maj. Willy Ngoma aravuga ko uyu mutwe uri gutegura itangazo kubyakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.Ati birababaje kwita umuterabwoba uwo mwasinyanye amasezerano, ngo ubutegetsi bugaragaje ubushobozi buke mu mitegekere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger