AmakuruPolitiki

Igipolisi cya D.R.Congo cyoherejwe kuri hoteli Martin Fayulu acumbitsemo

Ku wa Gatandatu 12 Mutarama 2018 igipolisi cyazindukiye kuri hoteli Martin Fayulu acumbitsemo mu rwego rwo gucungira umutekano iyi hoteli n’abayigana , ibi bibaye nyuma yaho Martin Fayulu atangaje ko atemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse ko agiye kugana urukiko rukuru kujuririra ibyavuye mu matora.

Ku gatanu taliki ya 11 Mutarama Martin Fayulu yari afite gahunda yo kuzindukira ku biro by’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga ajyanye ikirego cy’uko ngo ubutegetsi bwa Kabila bwamwibye amajwi bukayaha mugenzi we utavuga rumwe na Leta bari Felix Tschekedi.

Kugeza ubu Felix Tschekedi niwe uherutse gutangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora ko yatsindiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RFI ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatandatu Ingabo z’igihugu zazindukiye kuri iriya Hoteli Martin Fayulu acumbitsemo zisiga zimuhaye gasopo ko ibyo ashaka byo kugorana aregera ibyavuye mu matora ntacyo byatanga kandi ko byazamura umwuka mubi mu baturage akazabibazwa.

Gusa Umukuru wa polisi mu mugi wa Kinshasa Le général Sylvano Kasongo Kitenge yavuze ko ibyo bivugwa atari byo, ahubwo ko ingabo zaje kwirukana abantu benshi bazengurukaga iriya  Hotel Faden House Fayulu acumbitse muri iki gihe.

Hari andi makuru atangwa nabobonye biba bavuga ko bariya  basirikare bahageze mu gitondo bakinjira aho  abakiliya binjirira bakabasigira ubutumwa bugenewe Martin Fayulu utemera ibyavuye mu matora avuga ko yibwe amajwi agahabwa Felix Tschekedi .

RFI ivuga ko hari ingabo z’iki gihugu zoherejwe gucungira umutekano iyi Hotel umukandida perezida Fayulu acumbitsemo zikamuha gasopo kubyo ateganya gukora kuko bishobora guteza imvururu mu gihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger