AmakuruPolitiki

Igikomangoma cy’ubwongereza Prince Charles arateganya kuza mu Rwanda murwego rwo kwibuka

Igikomangoma Charles cya Pays de Galle (Wales) cyandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibaruwa ifata mu mugongo Abanyarwanda muri kigihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kinamwizeza ko kizasura u Rwanda mu mwaka utaha.

Ni mu ibaruwa  cyanditse ku wa 06 Mata 2019.

Prince Charles yabwiye Perezida Kagame ko we n’umwamikazi we bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bibuka ababo bazize Jenoside, anamwizeza ko bakomeje gusengera Abanyarwanda.

Ati” Kuri iki cyumweru ubwo muza kuba mwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 25, njye n’umugore wanjye by’umwihariko twashakaga ko mumenya buryo ki Abanyarwanda bari mu ntekerezo zacu n’amasengesho yacu muri iki gihe cyihariye cyo kwibuka.”

Prince Charles yavuze ko bigoranye cyane kwiyumvisha uburibwe bukomeye Abanyarwanda bagize mu gihe cya Jenoside ndetse n’ishavu ryaje kuvamo icyubahiro mu myaka yayikurikiye.

Yanavuze ko yakunze cyane imbaraga n’ubutwari Abanyarwanda bagaragaje mu myaka 25 ishize, anashima umurava w’Abanyarwanda wabagejeje ku bwiyunge.

Prince Charles yijeje Perezida Kagame kuzasura u Rwanda bwa mbere mu mateka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi, mu mwaka utaha ubwo ruzaba rwakiye inama y’umuryango mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commnon Wealth. Ngo ni mu rwego rwo kwirebera ku giti cye u Rwanda afata nk’igihugu cy’akataraboneka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger