AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Igikomangoma cy’Ubwongereza cyikomye abaherwe babiri bakize ku Isi, Elon Musk na Jeff Bezos

Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza Prince William, Duke of Cambridge yagarute k’ubukerarugendo  mu isanzure buri gukorwa na bamwe mu baherwe ba mbere ku Isi aho bari gushora imari zabo muri iki gikorwa cyo kujya mu Isanzure bigamije kwishimisha.

Uyu muhungu w’igikomangoma Charles ,we abona ko ibi aba baherwe bari gukora bidakwiriye ko ataricyo kintu cy’ibanze bagakwiye gukora cyangwa gushyira imbere akaba abagira inama yo gukemura ibibazo byugarije Isi, mbere y’uko bashora imari muri ubwo bukerarugendo .

Ubu butumwa yabutangiye mu muhango wiswe Earthshot Prize wo guhemba abagerageza gukemura ibibazo byugarije Isi by’umwihariko abahangana n’imihindagurikire y’ikirere, wabaye ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021.

Igikomangoma William mu nkuru ya BBC kivuga ko abantu bo ku Isi bafite ubwenge butyaye, badatekereza iby’ishoramari ryo mu isanzure, ati ahubwo “bigakwiye kwibanda ku gukemura ibibazo by’ibidukikije byugarije Isi.”

Ubu butumwa William abutanze nyuma y’aho umukinnyi wa filimi  ukomoka muri Canada, William Shartner w’imyaka 90 y’amavuko agereye mu isanzure nk’umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi bagezeyo.

Mu rwego rw’ubukerarugendo, Uyu mukinnyi wa filime Shartner wamamaye mu yitwa Star Trek yajyanwe mu isanzure n’icyogajuru cy’ikigo Blue Origin cy’umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos.

Igikomangoma William gishingiye ku bibazo kibona byugarije Isi, cyavuze ko uyu mubumbe ukeneye abantu batekereza kubikemura by’umwihariko ibijyanye n’imihandagurikire y’ikirere.

Mugihe abandi bo bakeneye kujya mu isanzure, abona bo ngo ntacyo bafasha uyu mubumbe utuyeho ikiremwa muntu

Igikomangoma William  w’imyaka 39 ari ku ku murongo wa kabiri wabashobora kwima ingoma y’ubwami bw’ubwongerereza mu gihe umuhungu mukuru w’umwamikazi Elizabeth , Prince Charles yaba atimye ingoma.

Igikombangoma William abona ko iby’ubukerarugendo mu isanzure ntacyo bimaze muri iki gihe Isi igikeneye ubufasha cyane
Jeff Bezos watangije ikigo cy’ubucuruzi cya Amazon n’ikigo Blue Orgin gikora iby’ubukerarugendo mu isanzure
Ellon Musk nyiri Space X nayo ikora iby’ubumenyi bw’isanzure n’ubukererugendo mu isanzure , akaba na nyiri ikigo ,Tesla motors
Twitter
WhatsApp
FbMessenger