Amakuru ashushye

Igihugu cyari gutera imbere iyo kitagira abantu bameze nk’amafuku: Minisitiri Evode

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko u Rwanda rwashoboraga kuba rwarateye imbere kurushaho iyo rutaza kugira bamwe mu bantu bigwizaho umutungo yagereranyije n’amafuku.

Yabitangarije itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoreye itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, aho yahamije ko rije gukemura ibibazo bitandukanye kuko iryari ryaratowe mu 2003 ritabikemuraga neza.

Muri iri tegeko harimo ibihano biremereye ku bayobozi n’abacamanza bazagaragarwaho ibyaha bya ruswa, birimo ibyo kwigwizaho imitungo, kunyereza umutungo wa rubanda n’ibindi.

Minisitiri Evode yakomeje avuga ko hari abayobozi bajya mu kazi bashaka kwigwizaho imitungo, aha ni yahereye avuga ko iyo igihugu kitagira abantu bameze nk’amafuku kiba kimaze gutera imbere kurusha uko bimeze ubu. Yanavuze ko uzarya amafaranga ya Leta cyangwa se ruswa agomba kumenya ko ariye umuriro.

Yagize ati “Ibaze umuntu wariye amafaranga yagombaga kubaka ivuriro, yagombaga kubaka ishuri, yagombaga kubaka umuhanda, ni ukuvuga ngo iki gihugu wenda aho kiri twavuga ngo kiba kiri ahisumbyeho iyo tutaza kugira abantu b’amafuku nk’abo ngabo. ”

Yakomeje agira ati “Ariko ikigaragara ni uko ubu ngubu ibi byaha byose byabaye ibyaha bidasaza kandi ruswa ko atari ikintu gikwiye kwihanganirwa, ikindi cya kabiri no mu bindi bihugu ibifite amategeko nk’aya biragarara ko ari ibihugu bifite ruswa nke, ayo mafaranga niba uyariye uyarya uzi ko ari umuriro uriye. ”

Minisitiri Evode yavuze  ko bitakumvikana kubona umuntu agizwe minisitiri, hashira igihe gito bagasanga afite inzu nyinshi n’amakamyo kandi ajya muri uwo mwanya atari abifite. Asobanura ko inzego zibishinzwe ari zo zizajya zisaba ibisobanuro, byabura iyo mitungo igafatirwa.

Minisitiri Evode
Twitter
WhatsApp
FbMessenger