AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Igihugu cya mbere cyakatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Die Mannschaft, yabaye iya mbere ikatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo kunyagira Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 4-0.

U Budage bwasabwaga gutsinda Macedonia ya Ruguru kugira ngo bubone itike y’Igikombe cy’Isi, ariko nanone bikaba ngombwa ko Armenia yari ibukurikiye itsindwa na Romania cyangwa bikanganya.

Byarangiye Romania itsinze Armenia igitego 1-0, hanyuma ibitego bya Kai Havertz, Timo Werner watsinze bibiri na Jamal Musiala bifasha u Budage gutsinda Macedonia ibitego 4-0, mu mukino wabereye mu mvura nyinshi yagwaga mu mujyi wa Skopje.

Uretse kuba u Budage bwatsindaga Macedonia ya Ruguru bukanabona itike y’Igikombe cy’Isi, bwanayihoreragaho kuko yari yarabutsinze muri Werurwe uyu mwaka mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bwari butsinzwe kuva muri 2011.

Uretse u Budage bwakatishije iriya tike, indi kipe iyikatisha ni Denmark mu gihe yaba itsinze Autriche kuri uyu wa kabiri.

U Budage bwiyongereye kuri Qatar isanzwe ifite itike y’Igikombe cy’Isi nk’igihugu kizakira iri rushanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger