AmakuruAmakuru ashushye

Igihembo k’uzatanga amakuru yatuma umuherwe washimuswe aboneka

Umuryango w’umuherwe wo muri Tanzania Mohammed Dewji washimuswe, washyizeho igihembo kingana na miliyari y’amashilingi ya Tanzania ni ukuvuga ibihumbi 440  by’amadolari y’Amerika  ku muntu uzatanga amakuru yatuma aboneka.

Azim Dewji, se wabo wa Mohammed Dewji, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Dar es Salaam nibwo yatangaje ibi avuga ko yizeye ko icyo gihembo kizafasha mu iperereza polisi iri gukora ushakisha uyu muherwe w’imyaka 43 washimuswe n’abantu bataramenyekana.

Yagize ati: “Twebwe [umuryango wa Dewji] turashaka kwizeza buri wese waba ufite amakuru y’aho umuhungu wacu yaba ari ko yaza akayatumenyesha kandi tuzayagira ibanga.”

Ni bwo bwa mbere abo mu muryango w’uyu muherwe bari bagize icyo batangaje ku mugaragaro nyuma y’iminsi ine Bwana Dewji ashimuswe n’abitwaje imbunda. Hagati aho umuryango wa we ushimira leta ya Tanzania ku bikorwa byayo byo kumushakisha

Bwana Dewji w’imyaka 43 y’amavuko, ikinyamakuru Forbes giherutse gutangaza ko ari we munyafurika ukiri muto cyane mu myaka utunze miliyari kandi ko ari we munyatanzaniya wenyine utunze amafaranga abarirwa muri miliyari.
Uyu muherwe yashimuswe ku wa kane w’icyumweru gishize n’abagabo bane bipfutse mu maso, imbere y’inzu ikorerwamo imyitozo ngororangingo yo kuri hoteli ubwo yari agiye mu myitozo ngororamubiri ya mugitondo nk’uko bisanzwe.

Polisi ya Tanzania yataye muri yombi abantu 30 icyeka kugira uruhare muri icyo gikorwa, ikaba yemeza ko iryo shimutwa rye ryari riyobowe n’abazungu babiri nk’uko BBC ibitangaza.

Bwana Dewji, uzwi muri Tanzania nka Mo, ni we muyobozi mukuru wa kompanyi MeTL kompanyi y’umuryango we yatangijwe na se mu myaka ya 1970. Bwana Dewji washimuswe, ashimirwa na benshi kuba ari we wayigejeje ku rwego iriho rwa kompanyi yo ku rwego rw’Afurika ifite agaciro kabarirwa muri za miliyari.

Kugeza ubu leta ya Tanzania ntacyo iratangaza kucyaba cyateye ishimutwa ry’umuherwe Mohammed Dewji

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger