AmakuruImyidagaduro

Igihe Kirageze na njye nkagira umugabo wanjye bwite-Hamisa Mobeto

Umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzania Hamisa Mobeto wamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi w’icyamamare muri iki gihugu Diamond Platnumz, yavuze ko yumva igihe kigeze agashinga urugo nawe akabaho afite umugabo we bwite.

Uyu munyamideli yatandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz mu mwaka ushize wa 2018, nyuma yo kubyarana umwana umwe.

Uyu mukobwa yavuze ko nta mugore wakwifuza gusaza adakoze ubukwe ngo na we yumve uburyohe bwo gushyingirwa, abana n’umugabo mu nzu byemewe n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na Shusha Pumzi, yagize ati”sintekereza ko hari umugore utarashyingiwe utabyifuza, sinigeze nkora ubukwe ariko ndabyifuza kugira ngo mbane n’umugabo wanjye ku giti cyanjye.”

Yakomeje avuga ko icyubahiro cy’umugore ari umugabo kandi bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

N’ubwo Mobeto yagaragaje ko afite inyota yo kubaka urwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ntiyigezeahishura italiki ashobora kuzabukoreraho cyangwa uwo ateganya kuzarwubakana nawe.

Hamisa Mobeto yavuze ko yifuza gukora ubukwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger