AmakuruAmakuru ashushye

Icyumba Nelson Mandela yafungiwemo cyashyizwe ku cyamunara yo kuraramo ijoro rimwe+ (AMAFOTO)

Cyamura yateguwe  n’itsinda ryitwa CEO Sleepout hagamijwe kwizihiza ikinyejana Nelson Mandela amaze avutse, ryashyizeho  igiciro fatizo cy’ibihumbi 250 by’amadolari, kugira ngo abantu 67 bazatanga amafaranga menshi  kurusha abandi bemererwe kurara ijoro rimwe muri gereza ya Robben Island, gusa umwe muri abo  uzatanga menshi cyane niwe uzarara aho Mandela yamaze imyaka 18 muri 27 yafunzwe.

Iyi cyamunara yamaze gutangira izafunga ku wa 17 Nyakanga, umunsi ubanziriza isabukuru ya Mandela. Icyumba nimero 7 kizararamo umuntu uzishyura menshi kurusha abandi bashaka kurara muri iyi gereza kingana na metero 2.4 kuri metero 2.1, Mandela yararagamo afunzwe.

Umuvugizi wa CEO Sleepout  yateguye iyi  cyamunara, Liane McGowan, yatangaje ko amafaranga azava muri iki cyamunara azashyirwa muri gahunda yo gufasha imfungwa zo muri iki gihugu kwiga ibyiciro bya Kaminuza.

Ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage ya Robben Island bwamaganye iyi cyamunara. Umuvugizi wayo Mongoroa Ramaboa, yavuze ko bababajwe no kubona iyi cyamunara kuri Internet ndetse yongeraho ko uyu murage atari ikintu cyo kwishimisha ku bantu bafite ibitekerezo biyobowe n’amafaranga gusa.

Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yafunzwe azira kurwanya  politiki y’ivangura ya  Apartheid aza gufungirwa muri iyi gereza imyaka 18, iyi gereza  kandi yahindutse inzu ndangamurage ndetse ikaba yarashyizwe no mu murage w’Isi.

Mandela yafunguwe mu 1990, nyuma y’imyaka ine aba Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo ndetse ashyira n’akadomo kuri politiki y’ivangura yari yaramunze iki gihugu.

Iki nicyo gitanda Mandela yararagaho igihe yari afunzwe

Nelson Mandela asura iki cyumba cya gereza yafungiwemo
Gereza ya Robben Island Mandela yafungiwe mo imyaka 18.muri 27 yafunzwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger