AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Icyorezo gihangayikishije Isi cya Caronavirus cyageze mu Bwongeleza

Bwa mbere inzego z’ubuzima mu gihugu cy’u Bwongereza zemeje ko hari abantu babiri bagaragaweho ubwandu bwa coronavirus, icyorezo kimaze guhagarika imitima ya benshi ku Isi.

Aba bantu byemejwe ko bafite ubwo bwandu nyuma yo gukorerewa isuzuma, nta myirondoro yabo yashyizwe ahagaragara ndetse n’aho bari kuvurirwa ntihatangajwe.

Amakuru avuga ko abagaragaweho n’icyorezo cya ‘coronavirus’ ari abo mu muryango umwe kandi ubu batangiye kwitabwaho n’abaganga.

Umuyobozi w’inzego z’ubuvuzi mu Bwongereza, Prof Chris Whitty, yatangaje ko biteguye neza kandi bari guhangana n’ubwo bwandu kandi bari gukora ibishoboka byose ngo bamenye niba hari abandi bantu bahuye n’abo barwayi mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakwirakwira.

Ati “Twari twariteguye ko icyorezo cya ‘novel coronavirus’ gishobora kugera mu Bwongereza kandi twashyizeho uburyo n’ingamba bihambaye mu kugenzura ubwandu ako kanya.”

Prof Whitty yongeyeho ko kuva iki cyorezo cyakwaduka mu Bushinwa, igihugu cy’u Bwongereza cyakoranye bya hafi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) hagamijwe kwitegura neza ikibazo cyose cyavuka.

Kugeza ubu abantu basaga 213 bamaze guhitanwa na cyo mu Bushinwa, ari naho hakomotse iki cyorezo; umubare munini ukaba ari abo mu ntara ya Hubei, mu gihe imibare y’abamaze kwandura basaga ibihumbi 10 mu Bushinwa gusa.

Usibye mu Bushinwa, ibihugu 18 hirya no hino ku isi bimaze kugerwamo n’iki cyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo gishya cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye gihangayikishije Isi kitakiri ikibazo cy’u Bushinwa n’ibihugu cyagezemo.

Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko impamvu bakigize ikibazo cy’Isi yose atari impamvu z’u Bushinwa ahubwo ari ibiri kuba ku bindi bihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru i Genève, Dr Tedros, yavuze ko ari icyorezo kitigeze kibaho bityo ko nta n’umuti wacyo uhari magingo aya.

BBC yatangaje ko ubu OMS igiye gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse, gukomeza ubwirinzi no kwitegura igihe hagira uwo Coronavirus igaragaraho.

Amakuru avuga ko abashakashatsi bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo babone urukingo rw’iyo virus. Imwe muri Laboratwari zo muri California yatangaje igeragezwa rya mbere ryarwo rizakorwa hagati ya Kamena na Nyakanga nk’igerageza.

Coronavirus ibaye icyorezo cya Kane OMS itangaje ko kidasanzwe kandi kireba Isi mu maguru mashya. Ni nyuma ya Swine flu ibicurane by’ingurube byateye mu 2009 biterwa na virus ya H1N1 byakwirakwiye ku Isi bigahitana abarenga ibihumbi 200, imbasa mu 2014 na Virus ya Zika mu 2016 isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedesaegypti, ifite inkomoko mu ishyamba rya Zika muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger