Amakuru ashushyeImyidagaduro

Icyo The Ben watamuye inzobe nyuma yo kujya muri Amerika, abwira abavuga ko yisize mukorogo

Umuririmbyi w’umunyarwanda  Mugisha Benjamin[The Ben] ukorera umuziki muri Amerika avuga ko atigeze akoresha mukorogo[guhindura uruhu rwe akaba inzobe], ndetse anavuga ko abanyarwanda badakwiye kugira impungenge z’uko asigaye asa ubu.

The Ben yerekeje muri Amerika mu mwaka wa 2010, aho yari agiye gutaramira abanyarwanda baba mu mahanga  agaherayo ndetse akongera kugaruka mu mwaka ushize wa  2016[yagarutse hashize myaka 6], yari aje mu gitaramo cyabaye kuwa 1 mutarama 2017 cya East Africa Party, cyabaye icy’amateka kubera ubwitabire bw’abakunzi b’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi akigera mu Rwanda benshi batangajwe no kubona yarahinduye uruhu ndetse akaba asigaye yaratamuye inzobe kandi yaravuye mu Rwanda ari umusore w’imibiri yombi. Ataraza benshi bamubonaga ku mbuga nkoranyambaga bakagira ngo n’ibyamafoto.

Havuzwe byinshi uyu musore akigera mu Rwanda ndetse benshi bagaragaza ko uyu musore yisize mukorogo, ndetse bagahamya ko nta kabuza yabikoze akigera muri Amerika.

Abakurikirana iby’imyidagaduro kandi bongeye guhamya ko uyu musore yitukuje ubwo Meddy bagendeye rimwe yagarukaga mu Rwanda kuwa 26 kanama 2017, Meddy agera i Kigali yagaragaye agifite isura yirabura nk’iyo yagiye afite muri 2010 ubwo yerekezaga muri Amerika.

The Ben  kuri ubu uri mu Rwanda waje mu ntangiro za Kanama 2017 mu gitaramo cya ‘Kwita Izina Dinner’ cyabaye kuwa 26 kanama 2017, yatangaje ko atigeze yisiga mukororgo nk’uko benshi babikeka.

The Ben mu kiganiro aherutse kugira kuri Radio Rwanda yavuze ko atisize mukorogo[atitukuje] ndetse yemeza ko ari ukubera ikirere cyo muri Amerika atari amenyereye ndetse no kuba yaragezeyo  agahindura amavuta ntakomeze kwisiga ayo  yari asanzwe akoresha akiri mu Rwanda .

Ati”Mu Rwanda hatandukanye no muri Amerika rero nagezeyo kubera ikirere ntari menyereye uruhu rwanjye rurahinduka, ikindi kandi byatewe n’amavuta nisize nkigerayo nayo yahise atuma mpinduka ariko si uko nayisize ngamije kwitukuza nk’uko benshi mu bakunzi banjye babitekereza.”

Kwisiga mukorogo nk’uko benshi babivuga byakomeje gushinjwa bamwe mu bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda, bamwe bavuga ko abantu babivuga baba babeshya kubera ko uko umuntu agenda agira ubuzima bwiza ari nako agira uruhu rutandukana n’urwo yari afite mu minsi yo hambere.

Abandi bakavuga ko biterwa na camera z’ubu zitandukanye n’iza kera zitari zifite ubushobozi bwo gukesha amafoto no kugaragaza ubwiza bwihariye bw’uwafotowe.

 

Related image
The Ben mbere yo kujya muri Amerika
The Ben w’ubu yatamuye inzobe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger