AmakuruImyidagaduro

Icyo Shaddy boo ahora yifuza kuzakora ndetse n’inama agira abakobwa bashaka gukabya inzozi

Uwimbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe  mu banyarwandakazi batigisa imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ku wa 29 Ukwakira yasabye ko abamukurikira kuri Instagram bamubaza ibibazo bitandukanye kandi akabisubiza, yavuze icyifuzo ahora yifuza kuzakora biramutse bimuhiriye.

Bimaze kumenyerwa cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga aho umuhanzi cyangwa icyamamare n’abandi bafata umwanya bakabwira ababakurikira cyangwa abakunzi babo (abafana) kubabaza ikibazo bashaka icyo ari cyose.

Shaddy boo mu bibazo byinshi yabajijwe n’abakunzi be yabajijwe  inzozi yaba afite yifuza kuzakora, yasubije agira ati “Kubaka ikigo cy’impfubyi, Imana nibishaka” .

Shaddy boo  kandi ngo hari inama/Isomo yaha abana babakobwa bifuza kuzaba abo bifuza kuzababo mu minsi iri imbere , inama yabagiriye ni “Buri wese akwiye kuba uwo ari we akanabyakira, ntashake kuba nk’undi muntu. Buri wese agira igitabo cye n’amateka ye.”

Igitangaje kuri Shaddy boo burya ngo nta mpano arahabwa ku isabukuru ye ngo imushimishe. Umwe mu bamukurikira kurubuga rwa Instagram yaramubajije ati “Ni iyihe mpamo wakiriye ku munsi wawe w’amavuko ikagushimisha cyane?, Shabby boo atazuyaje yamusibije agira ati “Nta muntu urampa impano ngo inshimishe.”

Shaddy boo yahoze ari umugore wa Meddy Saleh umwe mu bagabo bazwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo(Video) dore ko hari nizo yakoze  uyu mugore agaragaramo nka Oya ya Yvan Buravan n’izindi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 byatangajwe ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nyuma yo kurushinga ndetse inkuru isa n’iyabaye impamo kuko buri wese asigaye aba mu rugo rwe, nyuma yaho muri Gashyantare 2016, Shaddy Boo asize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo arimuka ajya ahandi aho abana n’abana be.

Uyu mugore w’abana babiri  yagiye agaragara mu mushusho y’indirimbo zitandukanye nka Buhoro Buhoro ya King James,  Ni Wowe ya Umutare Gaby, na Oya ya Yvan Buravan n’izindi nyinshi.

Ibi ni bimwe mu bindi bibazo yabajijwe n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagarm

Utekereza kuba wakongera gushaka umugabo? hmm! Simbyizera!

Ni ibiki waboneye mu kuba uri umubyeyi? ntabwo nabona uko mbisobanura, ni byiza!

Ni nde ukunda cyane? Abana banjye

Ukunda kurya iki? Ukunda kunywa iki iyo uri mu rugo? Iyo ndi mu rugo nkunda kurya Salade cyangwa spaghueti bolognese nkakunda n’amazi.

Usengera muri rihe dini? Islamu

Ni uwuhe muhanzi ukunda mu Rwanda (umuhungu n’umukobwa)? Yvan Buravan

Wari ufite imyaka ingahe ubyara bwa mbere? Nari mfite imyaka 19

Ni iki wakoze mu buzima bwabwe kikagushimisha? Kubyarara

Waba uri indaya ko udafite umugabo ukaba utanatekereza kumugira? Ubwo se abagore bose badafite abagabo iwanyu baba ari indaya?

Shaddy boo ni umwe mu banyarwandakazi bakurikiranwa cyane hano mu Rwanda kurubuga rwa Instagram

Twitter
WhatsApp
FbMessenger