AmakuruImyidagaduro

Icyo Miss Mutesi Jolly asaba abitabira Miss Rwanda kubijyanye nihohoterwa rikomeje kuvugwamo

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 agakunda no kugaragara mu tunama nkemurampaka mu marushanwa yagiye akurikira yagize icyo avuga ku ifungwa ry’umuyobozi wabo, ndetse asaba abakobwa banyuze muri iri rushanwa gutinyuka bakavuga mu gihe haba hari uwagize ihohoterwa yahuye naryo.

Kuwa Kabiri tariki 27 Mata 2022, nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ uhagarariye abategura Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Kuwa 27 Mata 2022, kuri Twitter habereye ibiganiro byagarutse kuri iki kibazo ndetse abafite aho bahuriye na Miss Rwanda batanga ubuhamya ku bivugwa muri iri rushanwa.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ndetse mu bihe bitandukanye akaza kugirirwa icyizere cyo kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa.

Mutesi Jolly yavuze ko aka kanya adashobora kuvuga uruhande ahagazeho kuko bishobora kuba ngombwa ko nawe akurikiranwa cyangwa akitabazwa nk’umutangabuhamya.

Uyu mukobwa kandi yasabye abakobwa bitabiriye iri rushanwa gutinyuka bakagira icyo bavuga mugihe haba hari uwahuye nicyo kibazo.

Ati “Iki ni ikibazo gikomeye kireba sosiyete, njye nk’umuntu ufite aho ahuriye n’ibi bintu nk’umukobwa by’umwihariko wabaye Nyampinga w’u Rwanda ndetse wagiye ugira n’amahirwe yo kujya mu kanama nkemurampaka, icya mbere ni uko tutarenza ingohe ibiri kuba. Navuga ko mbere na mbere nashishikariza umukobwa (witabiriye Miss Rwanda) niba hari ikibazo afite ashobora kuba yavuga akegera umuntu yisanzuyeho akaba yavuga.”

Yavuze ko muri iki gihe byaba byiza umuntu yirinze kugira uwo ashinja. Ati “Ndabasaba ngo twirinde gushinja umuntu ikintu udahagazeho, kuko ushobora kwibwira ko uri umutangabuhamya bikarangira ukurikiranyweho gusebya umuntu muri rubanda, RIB irahari n’izindi nzego zitandukanye zirahari kandi turazizeye.”

“Njye nk’umuntu ufite aho ahuriye n’ibi bintu ntabwo ndi mu mwanya wo kutagira icyo mbabwira kuko nshobora kugira icyo nkurikiranwaho cyagwa nkaba umutangabuhamya, icyo navuga kindi ni uko hakwiriye gutangwa ubutabera.”

Indi nkuru bisa

Bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda batangiye gushyira hanze ibyo bari baratinye kuvuga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger