AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Icyo Minisitiri Sezibera avuga ku bamubitse ko yitabye Imana mu minsi ishize

Bwa mbere mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera, yagize icyo avuga ku byerekeye ubuzima bwe avuga ko abakwirakwije ibihuha by’uko ubuzima bwe buri mu kaga ari abanyamagambo b’abagambanyi.

Ibi Minisitiri Sezibera yabitangaje kuri uyu wa kabiri abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo yasubizaga ubutumwa bw’umwungiriza we Amb. Olivier Nduhungirehe, bwanyomozaga amakuru yagiye agaruka ku buzima bwa Sezibera avuga buri mu kaga, andi akavuga ko yitabye Imana hifashishijwe Twitter yahimbwe mu zina rye (Nduhungirehe).

Amakuru avuga ko Sezibera arembye yatangiye gukwirakwira mu mezi ashize, ahanini bigizwemo uruhare n’ibitangazamakuru byo muri Uganda. Ikinyamakuru ‘Command Post’ gishinze imizi ku rwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda CMI ni cyo cyakwirakwizaga cyane impuha zerekeye ubuzima bwa Minisitiri Sezibera.

Nyuma ya Command Post, impuha zerekeye ubuzima bwa Sezibera zanasakajwe na Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda. Urugero nko ku wa 08 Kanama, uyu mugabo abinyujije mu kinyamakuru Command Post, yavuze ko Minisitiri Sezibera arembeye muri bimwe mu bitaro byo muri Kenya nyuma yo kurogerwa i Londres ku wa 11 Nyakanga.

Ubu butumwa bwa Opondo bwaje mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utari wifashe neza, bwafashwe nk’ikimenyetso cy’ubushotoranyi, ndetse Amb. Nduhungirehe afata iya mbere asaba umuvugizi wa Guverinma ya Uganda kureka gukwirakwiza amakuru y’impuha, asobanura igikorwa cye nk’icyuzuye urwango.

Ku wa 15 Kanama nanone Command Post yongeye kwandika, noneho ivuga ko Sezibera yitabye Imana azize ubiryo biroze yari yariye i Burayi. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko abo mu muryango bangiwe na leta y’u Rwanda kumwitaho.

Iki kinyamakuru cyanditse ibi, mu gihe ku wa 14 Kanama yari yanditse kuri Twitter ye agaragaza ko kuba u Rwanda rwari rwabaye umunyamuryango wa Banki y’ibikorwa remezo y’Aziya ari intambwe ikomeye rwateye.

Mu gihe ibi byose byavugwaga, u Rwanda rwirindaga kugira byinshi rubivugaho, uretse Nduhungirehe wacishagamo akerekana ko ari ibihuha.

Minisitiri Richard Sezibera yasubije abamubitse agira ati” “Ni abanyamagambo b’abagambanyi. Bamwe muri bo ni abicanyi binjira mu mabanga y’abandi, abanyabwenge buringaniye, batagira imitekerereze. Ntimubategerezeho byinshi….”

Ubutumwa bwa Nduhungirehe yasubizaga bwo bugira buti” “Bagerageje gusakaza impuha ku buzima bwa Minisitiri Sezibera. Bayakwirakwije ku ma radio yabo avugira kuri interineti, no mu binyamakuru byabo. None n’ubu barashaka gukomeza gukwirakwiza ku mahuriro ya whatsapp amakuru y’ibinyoma yatambutse kuri twitter yahimbwe mu izina ryanjye. Bakorwe n’isoni”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger