AmakuruImyidagaduro

Icyo Meddy ubu avuga ku mukobwa uzwi nk’umukunzi we w’imena

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye mu muziki ku izina rya Meddy yakosoye abakunzi be batandukanye bafataga urukundo afitanye n’umukobwa yigeze kuzana nawe mu Rwanda, benshi bagatangira guhamya ko ariwe yihebeye imbere n’inyuma.

Uyu muhanzi aganira na BBC, yatangaje ko  atari fiancée nk’uko bamwe babifashe, kandi hari ibyo agihugiyemo.

Ni mugihe hari abakunzi be benshi bari bategereje ubukwe bwe n’umukobwa wo muri Ethiopia Mimi Mehfira yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali.

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond.

Avuga kandi ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda.

Meddy yemeza ko abo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, abarimo igitaramo kuva icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagarikwa kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Meddy wakoze indirimbo ‘Slowly’ Adi top zigakundwa cyane, yemeza ko iby’ubukwe n’umukobwa wo muri Ethiopia bakundana yeretse abafana n’ababyeyi umwaka ushize bitari vuba kuko hari ibindi agihugiyemo.

Ati: “Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, ni ‘girlfriend'”.

Taliki ya 24 Ukuboza 2018, nibwo Meddy yasesekaye i Kigali ari kumwe n’umukunzi we, akigera i Kigali, yabwiye abanyamakuru ko yamuzanye kugira ngo azabonereho kumwereka umuryango gusa ibyo gukora ubukwe byo ngo ntibarabifataho umwanzuro.

Ati “Ubukwe no gukundana ni ibintu bitandukanye. Ubukwe bujyana no kwiyemeza naho gukundana bijyana n’amarangamutima. Ubukwe ntabwo ndabutekereza.”

Meddy yazanye na Mimi ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.

Meddy yavuze ko Mimi atari Fiancee we ahubwo ari Girl Friend
Mimi wazanye na Meddy mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger