AmakuruAmakuru ashushye

Icyo Leta y’u Rwanda ivuga ku Banyarwanda 8 basubijwe Arusha

Leta ya Niger iherutse gufata umwanzuro wo gusubiza i Arusha muri Tanzania, Abanyarwanda umunani barimo abasoje ibihano byabo ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababaye abere mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Abo ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cap. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.

Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y’amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n’izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

U Rwanda rwaje kugaragaza ko rutishimiye ayo masezerano kuko yakozwe rutagishijwe inama kandi abasabiwe ubuhungiro ari abaturage barwo.

Kuri ubu Niger yamaze gusubiza abo Banyarwanda i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cya IRMCT aho bari bamaze igihe baba, mu gihe bagishakisha ikindi gihugu kitari u Rwanda kibakira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga ko nta ruhare u Rwanda rwigeze rugira mu biganiro byatumye abo Banyarwanda basubizwa Arusha.

Ati “Ntabwo rwagiye mu biganiro n’abari bagiranye amasezerano ari bo Niger n’abasigariyeho urukiko rwa Arusha kuko abagiranye amasezerano ni uburenganzira bwabo busesuye, nubwo mu mikoranire myiza nka Niger igihugu cy’inshuti n’urukiko rwa Arusha, byari kuba byumvikana iyo bamenyesha u Rwanda ibiri gukorwa cyane cyane ko bireba abanyarwanda.”

Tariki 1 Gashyantare 2022, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yandikiye Umuyobozi w’Akanama gashinzwe umutekano muri Loni ari nako kareberera imirimo ya IRMCT, Vasily Nebenzya, agaragaza icyo u Rwanda rutekereza kuri icyo kibazo cy’Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger.

Mu ibaruwa ye, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo Banyarwanda, mu gihe baba babihisemo kuko rubemera nk’abaturage barwo.

Yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoje ibihano byabo bari barakatiwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko n’abo Banyarwanda bahawe ikaze.


Ati “Nta mpamvu urwego (IRMCT) rwakomeza kwikorera umutwaro utari ngombwa w’abantu batabuze igihugu, ibintu bihabanye n’inshingano zarwo.”

Abo Banyarwanda bakunze kugaragaza ko badashaka gusubizwa mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo, icyakora Leta y’u Rwanda yo si ko ibibona kuko hari n’abandi bagiye basoza ibihano byabo bakagaruka mu gihugu.

Mu ibaruwa, Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko urwego nka IRMCT mu nshingano zarwo hatarimo gushakira ibihugu abasoje ibihano, ahubwo ibyo rushinzwe ari ugushaka ubutabera ku batarabuhabwa.

Ati “Ntabwo bisanzwe ku nkiko gukomeza kwivanga mu bikorwa by’abantu basoje ibihano cyangwa bagizwe abere. Turifuza ko urwo rwego ruhindura iyi migirire [….] . Ni ibintu bishobora kwangiza imikorere y’ubutabera mpuzamahanga”.

Arusha aho abo Banyarwanda bagiye gusubizwa, babaho ku mafaranga yishyurwa na Loni. Mu 2014, Reuters yatangaje ko Loni itakaza amadolari 1500 kuri buri umwe ku kwezi, ni ukuvuga hafi miliyoni 1.5 Frw.

Ayo mafaranga harimo agenda ku icumbi babamo, aya telefone, ay’ibiribwa, umutekano n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yavuze ko bidakwiriye ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ba Loni akomeza gukoreshwa mu kwita ku bantu bafite igihugu kibemera nk’abaturage bacyo.

Mu busabe u Rwanda rwahaye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, harimo kohereza abo bantu mu gihugu cyabo ndetse rwizeza ko umutekano wabo uzubahirizwa.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko amarembo akinguye kuri abo Banyarwanda.

Ati “Igihe cyose bazumva bashatse kugaruka mu rwababyaye, amarembo arafunguye. Kwanga kugaruka mu Rwanda ni uburenganzira bwabo. Nta we u Rwanda ruzashyiraho igitutu ngo atahe mu rwamubyaye, nk’uko rutazahwema kuvuga icyo rutekereza n’uko rubona ibintu ku birebana n’abenegihugu barwo.”

Abo Banyarwanda bose bagiye basaba ko bahabwa ubuhungiro mu bihugu by’amahanga aho imiryango yabo iri, ariko ibyo bihugu byagiye bibatsembera kubera ibyaha biremereye bahamijwe cyangwa bigeze gukurikiranwaho n’inkiko.

Moussa Marou, umwe mu banyamategeko bunganira abo banyarwanda aherutse kubwira ikinyamakuru SPunik ko “benshi barwaye indwara zidakira kandi nta bufasha bw’abaganga bahabwa”, bityo bakeneye kwitabwaho byihariye dore ko bageze mu zabukuru kuko bari hagati y’imyaka 60 na 85.

Amasezerano yo koherezwa muri Niger yashyizweho umukono hagati y’ubuyobozi bw’iki gihugu na IRMCT, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Ugushyingo 2021 ariko Niger iza kwisubiraho nyuma y’igihe gito imaze kubakira.

Tariki 27 Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yahaye abo banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye muri icyo gihugu nyuma yo kuhagera tariki 6 Ukuboza.

Tariki 31 Ukuboza, Loni yari yasabye Niger guhagarika umwanzuro wayo wo kwirukana abo Banyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger