AmakuruImyidagaduroUrukundo

Icyo Knowless Butera avuga ku indirimbo yakorana na Safi Madiba

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless mu minsi ishize yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram asaba abakunzi be kumuba icyo bumva bashaka kumumenyaho cyose, umwe mubari mu bihumbi 556 bamukurikira kuriurworubugayamubajije niba yakwemera gukorana indirimbo na Safi Madiba bakanyuzanyijeho mu rukundo mu myaka yashize.

Mu myaka yashize Niyibikora Safi akiri mu itsinda rya Urban Boyz yari mu bihe byiza by’urukundo na Knowless Butera dore ko hari n’indirimbo zimwe na zimwe bagiye bahuriramo mu mashusho y’indirimbo nka “Umwanzuro” .

Iby’urukundo rwabo benshi bafatiragaho icyitegerezo byaje gukura cyane gusa biza no kugera kumusoza ubwo batandukanaga Knowless akora ubukwe na Clement Ishimwe , Safi nawe nyuma yakurikiyeho yaje gukora ubukwe na Niyonizera Judith.

Nyuma y’icyo gihe cyose ntahantu aba bombi bongeye guhurira igituma benshi bakomeza kwibaza icyo buri umwe aba atekereza k’uwundi.

Ibi biri mubyatumye uwiyita Jayro 371 kuri Instagram abaza Knowless niba byashoboka ko yakorana indirimbo na Safi Madiba bakundanye igihe kitari gito.

Knowless nyuma yo kubona icyo kibazo nawe ntiyazuyaje kuko uwo munsi yari yawuhariye abafana, yamusubije ko ntakibazo rwose aramutse abimusabye bayikorana kandi ikaba nziza.

Iby’uyu mufana ni ikibazo gihurirwaho na benshi dore ko aba bahanzi kuva batandukana mu rukundo nta n’umwe urabasha kwegera undi ngo babe bakorana indirimbo.

Ni gake kandi uzasanga hari abakundanye nyuma bamara gutandukana bakaba bakorana indirimbo.

Gusa abigeze kubigerageza ni Riderman na Asinah ariko nabwo byaje kurangira habayeho ukutumvikana ku mpande zombi aho byaje kurangira Riderman atagiye muri Video y’iyo ndirimbo anashinja Asinah ko yaba yaragambanye na Producer bagakoresha ijwi rye atabizi.

Safi Madiba we ntacyo aratangaza ku ndirimbo yamuhuza na Knowless Butera

 

Knowless Butera avuga ko indirimbo yamuhuza na Safi yabaho kandi ikaba nziza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger