AmakuruImyidagaduro

Icyihishe inyuma y’ifoto ya Ismael Mwanafunzi, Gentil Gedeon na Muhire Munana

Mu Rwanda niba ukurikira ibiganiro cyangwa ibyegeranyo by’inkuru z’icukumbuye ku bantu, ibintu n’amateka ntakuntu waba utazi amazina y’abagabo batatu bamaze kwamamara muri iki gisata cyo gukora ibyegeranyo byiza binogeye amatwi.

Ni Abanyamakuru bakunzwe mu biganiro by’inkuru zicukumbuye ‘Ismael Mwanafunzi, Ntirenganya Gentil Gedeon na Muhire Munana’.

Aba bagabo uko ari batatu basanzwe ari n’inshuti cyane bahuje imbaraga aho bazajya bakorana ibiganiro mucyo bise Trio Rumurika.

Iri tsinda ryabo  rizajya ry’ibanda kubiganiro by’ubucukumbuzi, haba mu buzima, Politike, Ubukungu, Ikoranabuhanga, amateka n’ibindi

Kubera ukuntu bamaze kumenyekana muri aka kazi ibi byatumye biyungura igitekerezo batekereza kwihuriza hamwe kugirango barusheho guha abantu ibintu byiza.

Umwe muri bo Gentil Gedeon ari nawe ukunze kugaragara mu itangazamakuru cyane kurusha bagenzi be yavuze ;ko iki gitekerezo bari basanzwe bagifite ariko biza gushyirwamo imbaraga na Munana basanga ibyo bintu ko ari ingenzi kuko basanzwe ari inshuti.

Ubwo yaganiraga na Genesis tv Yagize ati  “Kwihuza bizadufasha guhuriza hamwe ibitekerezo byacu mu gukora Inkuru zicukumbuye, kuko buri wese yari asanzwe afite ibyo akora.”

“ Izo mbaraga zizahurizwa hamwe mu gutanga amakuru meza kurusha uko twabikoraga mbere. Abanyarwanda bagiye kumva amakuru meza twese tuzajya duhuriraho.”

Aba bagabo cyangwa se Trio Rumurika ibiganiro bazajya bakora bizajya binyura ku rubuga rwa You tube rwitwa Trio Rumurika gusa uko iminsi izagenda yicuma hazajya habaho impinduka. Nubwo bazakora ibyo biganiro ntabwo bivuze ko aho bakoraga bahavuye ngo naho bazakomeza kuhakorera nkuko bisanzwe.

Ismael Mwanafunzi na Muhire Munana basanzwe ari abanyamakuru ba RBA naho Gentil Gedeon we yaherukaga kumvikana akora kuri Kigalitoday kuko yamaze no kuhasezera, asigaye yikorera.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Muhire Munana asigaye akorera Radio na Televiziyo by’u Rwanda
Trio Rumurika
Gentil Gedeon yaherukaga kumvikana kuri Kigali Today na KT Radio ubu asigaye yikorera
Aba bagabo basanzwe ari inshuti cyane kuva na kera
Mwanafunzi ari kumwe na Alphonse Muhire Munana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger