AmakuruPolitiki

Icyemezo cy’u Bufaransa mu gukurikirana abanyabyaha ba Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994

Leta y’ubufaransa yiyemeje kuzajya igeza mu butabera byibura abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi.

Leta y’ubufaransa yiyemeje kuzajya igeza mu butabera byibura abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi.

Ubufaransa bwavuze ko ibi izajya bikorwa byibura buri mwaka mu rwego rwo guha byisumbuyeho ubutabera abarokotse Genocide yakorewe abatutsi.

Antoine Anfre uhagarariye igihugu cye cy’Ubufaransa mu Rwanda yavuze ko iyi ntambwe bateye iziye igihe kandi ari umwanya wo kwigarura ku gihe bataye bahakana uruhare rwabo no kwirengagiza abanyarwanda byabaranze mu gihe u Rwanda rwari mu icuraburindi ry’ubwicanyi.

Yagize ati”Mubyukuri, tugomba kugira iburanisha buri mezi 6.yenda ntibihagije,ariko bifite icyo bivuze. Ubu ni ubushake twashishikarijwe n’abayobozi bacu ku mpande zombie,ariko na police yacu igomba gukora uruhare rwayo kugirango ubutabera bw’ubufaransa n’ubw’u Rwanda bikorane neza kuri iki.”

Ambasaderi Anfre yavuze ibi ubwo yari mu biganiro byahuje abadiporomate 200 bo munzego za gisirikare ,abo muri minisiteri z’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’imiryango y’ubumwe bw’abaturage.

N’ibiganiro byateguwe hagamijwe kongera gutekereza ku isomo genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yasigiye isi, n’uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu bikorwa byo kwibuka ku ncuro ya 28.

Kuri Anfre, ngo ibintu bibiri byabangamiye umubano n’ubwiyungi, n’abakomeza guhakana Genocide yakorewe Abatutsi n’abanga igihugu.nk’ubufaransa rero ntacyo twakoze kuri ibyo bibiri mu gihe kirekire gishize. Gusa ubu turegerageza kuziba icyuho k’igihe twatakaje.

Yavuze ko kandi uyu munsi hari intambwe yatewe mu gukurikirana bakekwaho ibyaha bya genocide bagejejwe mu nkiko zitandukanye I Paris , barimo Claude Muhayimana uherutse gukatirwa imyaka 14 y’igifungo.

Urundi rubanza rukiburanishwa, ni Laurent Bukibaruta, wahoze ari perefe mucyahoze ari intara ya Gikongoro.

Tuzakomeza gusangira amakuru kuri genocide yakorewe abatutsi mu 1994.cyane ko iyo umujenosideri afashwe ari ubutabera buba buhawe uwarokotse.

Anfre yasobanuye ko uko ariko kose ubufaransa bwakomeje guhakana uruhare rwayo muri Genocide yakorewe abatutsisi ni nako twihaga umutwaro uturemereye ubu turi gukora ibishoboka byose ngo umwuka mwiza ugaruke hagati y’ibihugu byombi.

Ibi amabasaderi w’ubufaransa yavuze, bije bikurikira ubusobanuro bukubiye mu mpapuro 600 busobanura neza uruhare rw’UBUFARANSA MURI Genocide yakorewe abatutsi.

Iyo raporo igaragaza uburyo ubufaransa bwimye amaso amahano ari kubera mu Rwanda ahubwo bugakomeza gutera inkunga leta yari ku butegetsi bwakoze Genocide icyo gihe.

Icyakora ikigomba kudushimisha twese, n’intambwe y’amateka yatewe na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, ubwo yasuraga u Rwanda agasaba imbabazi kandi akizeza ubufatanye abarokotse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger