Umuziki

Icyateye Sheebah karungi gukura Charly na Nina mu ndirimbo ye agashyiramo Bruce Melody

Umuhanzikazi umaze kumenyekana muri muzika yo mu karere k’iburasirazuba Sheebah Karungi yakoze indirimbo ayita “Embeera zo” ahitamo kuyifatanya n’abahanzi babanyarwanda ariko iza gutera impaka kuko yabanje kuririmbwamo na Charly na Nina hanyuma yasohoka igasohoka irimo Bruce Melody amajwi y’aba bakobwa bombi atarimo.

Ku bijyanye n’uko Bruce Melody yaririmbye muri iyi ndirimbo kandi nyamara umushinga yari uwa Charly na Nina bafatanyije n’uyu mugandekazi Bruce Melody we avuga ko iyi ndirimbo atari iye wenyine ahubwo ari iya Sheebah na Melody kandi agasanga ibibazo biri kuri iyi ndirimbo ntaho ahuriye nabyo kuko we atanabizi ho cyane.

Uko byagenze ntakundi  Charly na Nina bakoranye na Sheebah indirimbo bayita “Embeera zo ” yewe irarangira ku buryo hari hasigaye gufata amashusho y’indirimbo . Nubwo bari bakoranye na Sheebah ariko , aba bakobwa bari muri Uganda bari bafite indi gahunda yo gukorana na Bebe Cool indi ndirimbo . Nyuma nibwo baje kwerekeza I  Kampala kugirango barangize gahunda y’indirimbo bakoranye na Bebe Cool hanyuma babe bagaruka gukorana na Sheebah Karungi.

Kuririmba muri iyi ndirimbo ya Sheebah byaje kudahira Charly Na Nina kuko Sheebah Karungi n’umujyanama we batashakaga ko iyi ndirimbo y’aba banyarwandakazi na Bebe Cool  ikorwa mbere yiyabo , Sheebah rero yahamagaraga aba bakobwa ngo bajye gukora indirimbo ariko aba bakobwa ntibaboneke kuko babaga bagiye kubanza gukora indirimbo yabo na Bebe Cool niho Karungi yafashe icyemezo cyo gukorana na Bruce Melody “Embeera zo” , Bruce Melody yari yagiye I Kampala yagiye gufata igihembo yari yaregukanye mu bihembo bya Hipipo ndetse Bruce we avuga ko yanasanze Sheebah yaramaze no gukora iyi ndirimbo agahita ashyiramo ijwi rye.

Mu gihe Bruce Melody avuga ko atashinjwa guca ruhinganyuma Charly na Nina akajya gukorana na Sheebah iyi ndirimbo yari yaririmbyemo Charly na Nina, hari amakuru avuga ko habayeho kutumvikana hagati y’umujyanama wa Sheebah Karungi na  Rwema Dennis uri gufasha Charly na Nina mu minsi bamaze batandukanye n’umujyanama wabo Muyoboke Alex bigatuma bakuramo amajwi yabo muri iyi ndirimbo.

Ku bijyanye n’impungenge y’umubano wa Bruce Melody na Charly na Nina ko wazamo agatotsi bitewe n’iyi ndirimbo , aba bakobwa bavuga ko nta mutima mubi bafite kuri iyi ndirimbo kuko bo basanga ubwo Imana yarapanze ko indirimbo itaba iyabo yewe banifuriza amahirwe Sheebah na Melody ko iyi ndirimbo yabo yagera kure kandi igakundwa.

Charly na Nina bamaze gukorana indirimbo na Bebe Cool wo muri Uganda bikaba biteganyijwe ko izasohoka Taliki ya 24 Mata 2018 mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Umva iyi ndirimbo hakirimo amajwi ya Charly na Nina 

https://www.youtube.com/watch?v=JHr5TiL1J_U

Umva noneho hamaze kujyamo amajwi ya Bruce Melody Charly na Nina babakuyemo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger