AmakuruImyidagaduro

Icyateye Humble Jizzo gukumira Safi mu bukwe bwe

Mu gihe Humble Jizzo ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe , yahishuye impamvu ikomeye yatumye adatumira Safi bahoze baririmbana mu itsinda rya Urban Boys akabihenuraho akajya kuririmba ku giti cye.

Ubukwe bwa Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Alexandria Blauman wo muri Amerika basanzwe babana nk’umugabo n’umugore,  buzaba ku itariki ya 24 Ugushyingo 2018. Ibirori bizabera mu Mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Aba bombi batangiye kwakira abashyitsi baturutse muri Amerika barimo n’ababyeyi b’umugore.

Urugo rushya rwabo ruri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo. Yasobanuye bimwe mu byibazwa na benshi kuri we n’umugeni anarambura iby’akangononwa kaje kuza mu mubano wa Urban Boyz na Safi, byatumye atamutumira.

Humble Jizzo yatangaje ko kugeza ubu abashyitsi barimo sebukwe na nyirabukwe batangiye gusesekara mu Rwanda baje kubashyigikira. Mu bukwe bwe ngo azatunguza abazabwitabira ’parrain’ ufite ’Dreadlocks’ nka we ndetse n’umugore we azaba afite ’marraine’ w’impanga ye. Bahisemo kubukorera ku mazi kuko bombi bayakunda.

Ku bijyanye no gutumira Safi, Humble Jizzo yagize ati “Ubukwe bwanjye burafunguye, ikibazo mfite ni uko yavuze ko tutigeze tuba inshuti, ko atigeze aba inshuti yanjye! Numvaga njyewe namutumira, ntabwo nzi impamvu yabivuze kandi njyewe nari muri hafi, akavuga ati ’Muri Urban Boyz nta wigeze aba inshuti yanjye.’”

Yongeyeho ati “Nifuzaga kubona Urban Boyz yose nubwo wenda we [Safi] akora ku giti cye. Igihe cyose yaba we, njyewe ndetse na Nizzo hari ikintu tutazahanagura, iyo bashaka gutanga ubusobanuro baravuga ngo runaka wo muri Urban Boyz. Twese dushamikiye aho, bisobanuye ko ikintu twubatse atari ikintu ushobora guhanagura.”

Humble Jizzo usobanura icyemezo cye ashize amanga ndetse akagaragaza ko nta wundi mutima mubi, yavuze ko akiri gutanga ubutumire ku bantu batandukanye ariko yongeraho ko mu kuvugisha ukuri nta butumire kuri Safi, bifitanye isano n’uburyo yagiye akurikirana amagambo uyu mugenzi we yagiye avuga mu itangazamakuru ko batigeze baba inshuti bityo bikamubera ihurizo kuba yatumira umuntu umubona atyo.

Yavuze ko hari ubwo na we yibajije ukuntu yaririmbye mu bukwe bwa Safi, bigatuma abitekerezaho cyane kuko icyo gihe atishyuwe ahubwo byari ubushuti nubwo avuga ko atewe impungenge no kuba mugenzi wabo yihakanye umubano bagiranye.

Yakomeje agira ati “Ndibuka banamubaza bati ’Ese Humble hari icyo wamubwiye ko yabyaye?’ Yaravuze ati ’Ibyo ni ibisanzwe,’ [Aseka] ati ’Umusaza sinzi uko afata ubuzima ariko ubuzima ni ubuzima, ni abantu, ni inshuti, ni abavandimwe.”

Yongeyeho ati “Njyewe mufata nk’umuvandimwe, igihe cyose muha agaciro, ariko ntabwo bivuze ko uko mufata ari ko agomba kumfata, afite uburenganzira bwe, afite imyumvire ye gusa naratunguwe cyane kubwo kuvuga kuriya kuri we, mushobora kugira ibintu bibatandukanya ariko ni nk’uko nazihakana nkavuga ngo sinigeze ndirimba muri Urban Boyz kandi buri wese abizi.”

Humble Jizzo  n’umukunzi we bagiye gusezerana bamaze igihe babana , babyaranye umwana umwe wavukiye muri leta zunze ubumwe za Amerika ubwo aba bombi bari bagiye mu myiteguro yo kwibaruka.

Urugo rushya Humble Jizzo n’umukunzi we bazabamo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger