Imikino

Icyahitanye Kapiteni wa Fiorentina cyamenyekanye

Nyuma y’urupfu rwa Davide Astori rwashegeshe abenshi mu bakunzi ba ruhago, abaganga bamaze gutangaza ko uyu musore wari usanzwe ari kapiteni wa Fiorentina yahitanwe n’indwara y’umutima ashobora kuba yaravukanye.

Astori w’imyaka 31 y’amavuko yasanzwe muri Hoteli yitabye Imana ku cyumweru, amasaha make mbere y’umukino wagombaga guhuza ikipe ye ya Fiorentina na Udinese muri shampiyona y’abatariyani.

Nk’uko bimaze gutangazwa na Antonio De Nicolo usanzwe ari umushinjacyaha mu mujyi wa Udinese, Davide Astori yahitanwe n’umutima we wahagaze gutera gusa nta kimenyetso kigaragara cyaba cyarateye umutima guhagarara cyabonetse.

Aganira na Rai yavuze ko ibizamini byagaragaje ko yahitanwe n’indwara y’umutima itagira ibimenyetso by’imbere, gusa ngo bikaba bishoboka ko uyu mutima yawuvukanye.

Yanavuze ko bagomba gutegereza ibizamini bigaragaza ubuzima bw’uyu musore kuva akiri muto.

“Ibizamini by’ibanze byagaragaje nta kimenyetso cy’imbere byabashije kwerekana uretse kuba yazize urupfu karemano. Cyakora, abajyanama bacu badusabye gutegereza ibizamini bigaragaza amateka ye, wenda hari icyo bishobora gutanga.

“Badusabye gutegereza iminsi 60 kugira ngo babe barangije kubona amakuru yose, nyuma nib wo tuzabona ishusho nyayo.

Biteganyijwe ko imihango yo gushyingura uyu musore izaba kuri uyu wa kane. Ni mugihe kandi inzego zirebana n’umupira w’amaguru zatanze ubutumwa butandukanye buha icyubahiro uyu musore, ari na ko zihanganisha umuryango we na Fiorentina muri rusange.

Mu rwego rwo guha icyubahiro uyu musore kandi, hari gufatwa umunota wo kumwibuka mbere y’imikino itandukanye, aho na EUFA yategetse ko uyu munota ugomba gufatwa mbere y’imikino ya EUFA Champions league.

Amakipe ya Fiorentina na Cagliari na yo yahaye uyu musore icyubahiro, ni nyuma yo gutangaza ko nimero 13 uyu musore yambaraga itazongera kwambarwa n’undi mukinnyi uwari we wese ukundi.

Nimero 13 uyu musore yambaraga yashyizwe mu bubiko mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger