AmakuruAmakuru ashushye

ICC yategetse ko Jean-Pierre Bemba arekurwa

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwategetetse ko uwahoze ari Vise President wa Congo Kinshasa Jean Pierre Bemba arekurwa.

Ibi bibayeho nyuma y’igihe ababuranira Bemba bari barasabye ko uyu mugabo yarekurwa hari hashize kandi iminsi irindwi uyu mugabo agizwe umwere ku byaha by’intambara yaregwaga  bavuga ko yaba yararenganye.

Iyi ngingo yo  ije ihagarika igifungo cy’imyaka 18 yari yari yarakatiwe muri 2016 Jean Pierre Bemba nyuma yoguhamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye muri Repubulika ya Centre Afrique hagati y’umwaka wa 2002/03.

Bemba yabaye Visi Perezida mu 2003 nyuma y’amasezerano y’amahoro, atsindwa na Joseph Kabila mu matora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2006. Mu 2007 yahungiye mu Bubiligi nyuma y’imirwano yabereye i Kinshasa , Bemba yari yaratawe  muri yombi mu 2008 i Bruxelles ashyikirizwa ICC ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Nubwo ibi bibaye hari umucamanza wa ICC Fatou Bensouda  wavuze ko ibi bibaje atarakwiye kurekurwa , Amnesty International na yo ivuga ko ari inkuru y’akababaro ku bantu bafashwe kunguvu mu ntambara y’abasirikare bari bashigikiye Bemba ibyaha bakore muri Centre Africa,  gusa Bemba we ibyo byaha byose yakomeje kubihakana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger