AmakuruImikino

ICC: Unai Emery na Arsenal ye bahaye PSG isomo rya ruhago

Umukino wa gicuti mpuzamahanga wahuzaga ikipe ya Arsenal na PSG, urangiye Arsenal iyinyagiye ibitego 5-1, Unai Emery yereka PSG ko n’ubwo yagaragaje kutamwishimira yari agifite byinshi yayigezaho.

Ni imikino ya gicuti ikomeje kubera mu gihugu cya Singapore aho amenshi mu makipe yo ku mugabane w’Uburayi yagiye kwitegurira imikino ya shampiyona igomba gutangira muri uku kwa munani.

Nyuma yo kunganya na Atletico Madrid 1-1, Ikipe ya Arsenal isanzwe inafatanya n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo yari itahiye kwipima na PSG.

Ni umukino ikipe ya Arsenal yakinnye ifite abenshi mu bakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Mesut Ozil, Pierre Emerick Aubameyang, Alex Iwobi, Henrik Mikhitaryan, Hector Bellerin, Mustafi ndetse n’abandi.

Ikipe ya PSG ku rundi ruhande yari yizaniye abenshi mu basore bakiri bato, bijyanye n’uko abenshi mu ba stars bayo bakiri mu biruhuko by’igikombe cy’isi. Cyakoze cyo abakinnyi nka Adrien Rabiot, Rass Diarra na Gianluigi Buffon bari babanje mu kibuga.

Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no gukina neza ku mpande zombi, gusa nyuma yayo Arsenal itangira kurusha cyane PSG.

Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 13, ku gitego cya Mesut Ozil wari uhawe umupira mwiza na Aubameyang.

Arsenal yakomeje kubona ubundi buryo, gusa Buffon agakiza izamu rye. Igice cya mbere cyarangiye kikiri igitego 1 cya Arsenal ku busa bwa PSG.

PSG yagarutse mu gice cya kabiri yotsa Arsenal igitutu, iza no kwishyura iki gitego ku munota wa 60 ibifashijwemo kuri penaliti na Christopher Nkunku.

Muri iki gice, umutoza Unai Emery yakuye mu kibuga hafi ikipe yari yabanje mu gice cya mbere, aha umwanya abasore barimo Lacazette, Aaron Ramsey, Rob Holding n’abandi.

Ibi byahuriranye n’uko Thomas Tuchel na we yari amaze gukora impinduka, maze Arsenal yataka PSG karahava.

Ibi byayihaye gutsinda ibindi bitego 4, harimo 2 bya Lacazette: Ku munota wa 67 n’uwa 71, icya Rob Holding ku munota wa 87 ndetse na Edward Nketiah cyo mu minota y’inyongera.

Iyi Arsenal izongera kumanuka mu kibuga ku wa 01 Kanama, mu mukino izahuriramo n’ikipe ya Chelsea.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger