AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya kuri Uwimana Jane wagabiye Mwiseneza Josiane inka y’inzungu

Uwimana Jane yatangaje ko yemereye Mwiseneza Josiane uri mu bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, inka y’inzungu bitewe n’ubwitange ndetse n’umurava yabonye kuri we kuva ku munsi wa mbere yakwitabira amajonjora y’iri rushanwa mu Ntara y’Uburengerazuba kugeza none.

Uyu Uwimana Jane ni umunyarwandakazi usanzwe atuye mu gihugu cy’Ububiligi ndetse muri iki gihugu akaba ariho akorera ibikorwa bitandukanye bimifasha kwiteza imbere no kugera kuri byinshi byiza bitandukanye.

Uyu mugore wagaragaje ko afite umutima ufasha ndetse akanagaragaza ko ashigikiye ubwitange bwa Mwiseneza Josiane, ni umubyeyi w’abana babiri asanzwe  anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akorera mu gihugu cy’u Bubiligi harimo Hotel yamagorofa abiri ahafite.

Impamvu yemezwa ko yashingiweho gutumwa Uwimana Jane aha yemerera Mwiseneza Inka ni uko yamubonyemo ubwitange ndetse n’ubushobozi cyane cyane imbaraga n’icyizere yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa ku nshuro yambere akagenda n’amaguru ntacike intege kugeza magingo aya.

Mu kwishimira intambwe yateye akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye amugabira inka, yagize ati“rwose ndakubwiza ukuri Josiane simuzi namumenye muri ibi bihe, ariko yatsinda atatsinda njye nzamugabira inka y’inzungu ndetse n’ikindi cyose nabonera ubushobozi nzakimufashamo”.

Mwiseneza yamenyekanye cyane mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero 10 n’amaguru ndetse afite n’igikomere ubwo yitabiraga iryo jonjora.

Yakatishije itike yo mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 mu ba mbere, kuko itora ryo ku mbuga nkoranyambaga ryasojwe ariwe uri imbere y’abandi kuri ubu akaba yarerekeje mu mwiherero mu karere ka Bugesera we n’abandi ba bakobwa bari guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

Uwimana Jane wemereye Mwiseneza Josiane inka
Mwiseneza Josiane yabaye uwambere mu bemerewe kujya muri Boot Camp
Mwiseneza na bagenzi be bahawe ibyumba bazajya babamo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger