AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ibyo wamenya kuri Lauren Hashian uherutse kurushinga na The Rock

Icyamamare muri Cinema The Rock aherutse gutangaza ko yarushinze n’umukunzi we witwa Lauren Hashian bari bamaze imyaka 13 bakundana, ni ibirori byabereye mu birwa bya Hawaii.

Ubu bukwe bwabaye ku Cyumweru taliki ya 18 Kanama 2019, bubera mu muhezo w’abantu benshi batigeze bamenya ibyabwo mbere.

The Rock w’imyaka 47 yatangaje iby’ubukwe bwe na Lauren Hashian  abinyujije ku rukuta rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni 154.

Dwayne Douglas Johnson, uzwi cyane nka The Rock, akundana na Lauren kuva mu 2006, bivugwa ko bahuye barimo bakina filimi yitwa ‘The Game Plan’.

The Rock na Lauren bafitanye abana babiri Jasmine w’imyaka ine na Tiana ufite umwaka umwe.

Nyuma y’amasaha macye agaragaje ifoto y’ubukwe bwe, miliyoni z’abantu zashimye iyi foto.

Ifoto The Rock yagaragaje yerekana ko yakoze ubukwe

Nk’umwe mu bakinnyi ba ‘cinema’ bakomeye ku isi, yashimwe kandi na bagenzi be benshi bakora uyu mwuga muri Hollywood.

Ryan Reynolds, Karen Gillan, P Diddy, Jessica Chastain, Nicole Scherzinger, Scooter Braun, Nick Jonas na Naomi Campbell, ni bamwe mu bagaragaje ibyishimo byabo kuri iyi foto y’ubukwe bwabo.

Lauren ni umunyamuziki nka se wavuzaga ingoma mu itsinda rya muzika ryitwa Boston ryari rizwi cyane mu myaka ya 1980.

Lauren na we ubu afite indirimbo ze kuri Murandasi (Internet).

Uyu ni umugore wa kabiri The Rock ashakanye na we.

Uwa mbere ni uwitwa Dany Garcia bashakanye mu 1997 batana mu 2007, bafitanye umwana umwe witwa Simone w’imyaka 18.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger