AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya ku rugendo rwa Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019, yahataniraga na bagenzi be 15 bari babashije kubona amahirwe yo kugera ku munsi wa nyuma w’irushanwa nyuma y’ibyumweru 2 bari bamaze mu mwiherero(Boot Camp) i Nyamata.

Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa ahagarariye umujyi wa Kigali, yegukanye ikamba ahigitse abandi bakobwa bane bari batoranyijwe hamwe nawe ari batanu babashije kwitwara neza imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Abakobwa batanu bari batoranyijwe n’abagize akanama nkemurampaka barimo n’uyu Miss Rwanda2019, Nimwiza Meghan nimero 32 ni: Gaju Anita wambaye nimero 35, Ricca Michaella Kabahenda (No.9), Uwihirwe Yasipi Casmir (No.21), Uwase Sangwa Odile (No.16).

Miss Nimwiza Meghan yegukanye ikamba asimbuye Miss Iradukunda Liliane wari umaze umwaka wese aryambaye, mu birori byabereye mu Intare Conference Arena ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2018.

Ahagana ku isaha ya Saa Sita z’ijoro rishyira ku munsi w’icyumweru taliki ya 27 Mutarama 2019, nibwo uyu mukobwa yambitswe ikamba maze aboneraho kwemererwa bimwe mu bihembo bihabwa uwabaye Miss Rwanda harimo:Imodoka nshyashya ndetse n’agashahara gatubutse ka buri kwezi.

Bimwe muby uyu mukobwa yemerewe akimara kuba Miss Rwanda.

Miss Rwanda2019, azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw buri kwezi. Azajya ahabwa ibikoresho by’isuku, amavuta, imodoka yo kugendamo n’ibindi byinshi birimo imyambaro no gutunganyirizwa umusatsi ku buntu.

Ni mugihe uwabaye igisonga cya mbere yahawe Miliyoni imwe (1,000,000 Frw), Igisonga cya kabiri gihabwa ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Nimwiza Meghan yatunguwe bakimutangaza ko ariwe wegukanye ikamba, yarize! Mu rugendo ahatanira ikamba, yigaragaje nk’umukobwa w’ikimero, kuvugira mu ruhame abigira iturufu ikomeye by’akarusho anogera benshi mu gutondekanya ibitekerezo bye yisunze ururimi rw’icyongereza.

Miss Rusaro Carine, yatangaje bimwe mubyagendeweho bemeza uwabaye Miss Rwanda 2019, nubwo yemeza ko byari bigoye cyane kuko abakobwa bose bari bafite ubuhanga.

Ati:”Twagendeye ku buryo badusubijemo ndetse n’ireme ry’ibisubizo.”

Ibi ni byo byashingiweho Nimwiza Meghan agirwa Nyampinga w’u Rwanda.

Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019
Yasipi Casmir igisonga cya mbere
Uwase Odile igisonga cya kabiri
Miss Iradukunda Liliane wa 2018
Twitter
WhatsApp
FbMessenger