AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya ku nkuru z’ubukwe bw’umuhanzikazi Marina na Yvan Muziki(+AMAFOTO)

Mu minsi ishize ku mbugankoranyambaga mu Rwanda hakwirakwijwe amafoto y’umuhanzikazi Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba bakoze ubukwe,

Kugeza ubungubu aba bahanzi bombi ntibigeze batangaza ibyaya mafoto gusa igihari kizwi neza ibyaya mafoto byari ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bari gukorana.

Ariya mafoto yafotorewe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Masamba aba bahanzi bombi bari gusubiramo.

Uwatangaje aya makuru ati “Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo ‘Urugo ruhire’, mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo niho abantu bakuye amafoto bahamya ko bakoze ubukwe.”

Iyi ndirimbo bivugwa ko izasohoka kuri EP Yvan Muziki ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Gusa hari andi makuru avuga ko Marina ageze kure imirimo yo gutegura Album ye ya mbere, avuga ko agenda yongera uburyohe bwayo uko bucyeye n’uko bwije.

Ni Album agiye gusohora nyuma y’imyaka ine akora umuziki ari mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane.

Bivugwa ko yatangiye kuyikora ashaka gushyiraho indirimbo esheshatu araryoherwa ageza ku ndirimbo zirenga 10.

Iriho indirimbo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi. Ayitezeho kuzumvikanisha neza ubuhanga bwe mu muziki, kandi yazirikanye abafana be kuko yashyizeho indirimbo zibyinitse, izo kumva umuntu agiye kuruhuka, iziri mu njyana ya zouk n’izindi.

Abavuga iby’ubukwe bw’aba bahanzi babishingira ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko barino mu rukundo.

Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye, ndetse kuva uyu muhanzi yaza mu Rwanda inshuro nyinshi baba bari kumwe gusa aba bombi ntibarabyemeza iby’urukundo rwabo.

Amwe mu mashusho azagaragara muri iyi ndirimbo ya Yvany Muziki na Marina
Indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Masamba ari kuyisubiranamo na Marina afatanyije na Yvan Muziki

Twitter
WhatsApp
FbMessenger