AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya ku ndirimbo yanyuma JayPolly yagaragayemo ari kumwe na Comfort People Ministries

Comfort People Ministries ni itsinda ryaje mu muziki wa Gospel mu 2019 , ryaje ryiyongera ku matsinda akunzwe mu Rwanda arimo; Alarm Ministries, Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, True Promises, Injili Bora n’ayandi.

Comfort People Ministries igizwe n’abantu baturuka mu matorero ya Gikristo atandukanye yo mu Rwanda, n’ abaririmbyi cumi na batanu, batandatu muri bo bavuka mu muryango umwe. Iri tsinda rifite intumbero n’ intego iboneka mu gitabo cya Yesaya 40:1-2. hagira hati “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize”.

Umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) uherutse kwitaba Imana, nyuma y’igihe gito agaragaye mu ndirimbo “ubutunzi “ yahuriyemo n’iritsinda.

Ndayishimiye Jean Damascene umuyobozi w’iri tsinda yatangaje uko bamenyanye n’umuraperi Jay Polly.

Mu kiganiro itsinda Comfort Ministries ryagiranye na IBYAHISHUWE TV, umuyobozi wayo  yagize ati “Twatangiye umushinga w’ indirimbo “ ubutunzi “ twakoranga na Producer Bob pro .. Twe turangije kuririmba kuko twifuzaga umuraperi wadufasha mu ndirimbo yacu duhitamo Jay Polly.”

“Kuri twe twumva ari nk’ inzozi bitakunda gukorana nawe indirimbo. Njyewe nahise muhamagara anyakira neza cyane aranyumva ampa umwanya turaganira musaba ko twakora indirimbo arabyemera. “

“Icyo ntazibagirwa kuri Jay Polly n’ubu kikintera agahinda ni ukuntu yari umuntu ufite agakiza muri we, n’ukuntu yanyakiriye neza n’umutima mwiza akambwira ko indirimbo yacu ari nziza kandi ko nawe yifuzaga gutanga ubutumwa bumeze gutya.”

“Gusa kuri twe nk’ itsinda Comfort Ministries ntituzigera twibagirwa ukuntu twasabanye cyane muri studio akaturemamo icyizere akaduha inama yaduhaye n’ umukoro ukomeye nk’umuntu ufite inararibonye mu ruganda rwa muzika nyarwanda ’Aho yadusabye’, kwicisha bugufi, kudacika intege mu byo dukora tugashyira imbaraga mu muziki wacu no kuguma mu gakiza tukarushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bugakwira isi .”

Itsinda Comfort Ministries rigizwe n’ urubyiruko rukorera Imana, ryashinzwe mu mwaka wa 2016 aho rigizwe n’abaririmbyi cumi na batanu (15) bafite intego yo gutanga ihumure mu batuye isi .

Iri tsinda rikora umuziki uhimbaza Imana mu buryo butandukanye n’ubwabandi aho bafite umwihariko wo gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (secular Music ), ngo bafatanyirize hamwe mu gutanga ihumure mu batuye Isi.

Aha twavuga zimwe mu ndirimbo bamenyekanyemo cyane nk’indirimbo “ubutunzi bakoranye na Jay Polly hamwe na Gisa cy’ inganzo , Jambo ryawe bafatanyije na Sintex hamwe na Niwe Mutabazi.”

Comfort People Ministries igizwe n’abantu baturuka mu matorero ya Gikristo atandukanye yo mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger