AmakuruUtuntu Nutundi

Ibyo wamenya ku mukobwa ufite Fossette n’inkomoko yazo

Ubusanzwe Fossette ni nk’akarango k’ubwiza bukurura abantu ku bagafite, benshi bavuga ko turiya twobo tuza ku matama akenshi iyo umuntu asetse, ngo ni ikimenyetso Imana iba yarashyize kuri abo bantu cyerekana ko ari abanyamahirwe ibihe byose.

Ku isi habarurwa abantu bangana na 20% by’abafite utu twobo tuza ku matama iyo umuntu asetse twitwa fossettes mu ndimi z’amahanga, benshi rwose bemeze ko ari uturango tw’ubwiza.

Gusa abahanga mu by’ubuzima bemeza neza ko ari ikibazo umuntu aba yaragize aho bavuga ko hari ingingo z’umubiri ziba zitariremye neza umwana akiri munda ya nyina bigatuma aseka utwo twobo tukaza kandi ngo ntibyakosoka ngo bikunde kereka bakubaze.

Iki kibazo rero benshi bahisemo kubatiza akarango k’ubwiza, ngo gifite ubusobanuro ku bagifite aho ku bagore kiranga ubwiza ndetse n’ufite utwo twobo arakundwa cyane mu bandi ndetse bamwe banemeza neza ko dutuma umuntu aba umunyamahirwe menshi.

Ku bagabo rero ho biratandukanye, by’umwihariko iyo bafite utu twobo ku kananwa ngo bigaragaza ko bagira umwete mu byo bakora ndetse bakaba bagira imbaraga, gusa nanone ku bagabo cyangwa abasore badufite, ngo natwo dutuma bakurura abagore cyane.

N’ubwo fossettes cyangwa utu twobo tuza ku matama cyangwa ku kananwa dufatwa nk’uturango tw’ubwiza, umenye neza ko ari ikibazo umubiri wawe uba waragize mu iremwa ryawo ariko kidafite icyo gitwaye cyane.

Src: santeplusmag.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger