AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya ku mudugudu w’icyitegererezo wa kinigi uratahwa kuri uyu munsi wo Kwibohora27

Kuri iki Cyumwerui tariki ya 04 Nyakanga 2021,nibwo hizihizwa umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27,hatahwa ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Uyu munsi wo kwibohora wizihijwe mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhitana imbaga no kudindiza iterambere mu nzego zinyuranye.Ku rwego rw’Igihugu urizihizwa hishimirwa intambwe yatewe mu guharanira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bafite akanyamuneza kenshi ko kwinjira mu birori byo Kwibohora ku ncuro ya 27. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo imiryango ya mbere yatangiye kwimukira muri uyu mudugudu w’akataraboneka.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu z’amagorofa ushamikiyeho n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abawutuye.

Utujwemo imiryango 144 aho 118 muri yo igizwe n’abaturage bari baturiye hoteri zo ku rwego rwo hejuru zubatse muri aka gace ariko aba baturage nta mikoro bari bafite yo kuvugurura inyubako zabo bwite ngo zijyanishwe n’ibyo bikorwaremezo. Indi miryanga 26 igizwe n’abandi baturage banyuranye bari bafite ibibazo by’amikoro make.

Umuhango nyamukuru wo gutaha ibyo bikorwa uteganyiijwe kubera mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, ahuzuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi Integrated IDP Model Village) n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi Integrated IDP Model Village) watujwemo imiryango 144, ukaba wubatswemo n’ibindi bikorwa remezo birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, ibiraro by’inkoko zirenga 6,000, Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), “Green House”, agakiriro,ubusitani burimo n’imirima y’igikoni, ishuri ryisumbuye, imihanda ya Kaburimbo kilometero 16.5, ibibuga byo gukoreraho siporo n’ibindi.

Umuryango RPF-nkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, mu bihe u Rwanda n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ubutumwa ubuyobozi bw’uwo muryango bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugira buti: “Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger