AmakuruImyidagaduro

Ibyo Platini yasubije nyuma yo kubazwa niba ajya akumbura uwahoze ari umukunzi we Diane

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu itsinda ry’abaririmbyo rya Dream Boys, yasobanuye byinshi ku rukumbuzi yaba agirira uwahoze ari inshuti ye Ingabire Diane batandukanye mu mwaka wa 2017.

Platini na Ingabire Diane batandukanye bamaze imyaka ine yose bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganir uyu musore yagiranye na Inyarwanda TV, yabajijwe niba akumbura Diane maze asubiza nta gihunga ko atajya amukumbura kuko yagiye mu yindi Si itandukanye n’iyo yabagamo mbere bityo bitatuma yongera kumuterezaho na gato.

Yagize ati”(…) Ushatse kumbangamira ariko (…)oya, hashize igihe kinini cyane ku buryo nagiye mu yindi Si nta makuru mperuka. Ndi mu yindi Si.”

Umunyamakuru yifuje kumenya niba koko yaba yarasimbuje uyu Ingabire Diane bakundanye igihe kirekire  gusa yirinze kugira icyo abitangazaho ahamya ko akiri kubisengera.

Ati”Icyo nicyo nakubwiye ndigusengera ndi gusenga cyane ngo imana irebe icyo yamfasha mbone ibinkwiriye.”

Nemeye Platini yatandukanye na Ingabire Diane bakundanye igihe kingana n’imyaka ine mu gihe hari hatangiye kuvugwa ko aba bombi bashobora no kurushinga birangira uyu mukobwa amusimbije undi musore w’ibigango witwa Fiston Rutayisire.

Diane yatandukanye na Platini ahita akundana n’undi musore witwa Fiston
Twitter
WhatsApp
FbMessenger