AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo Diane Rwigara na nyina basabwa nyuma yo kurekurwa by’agateganyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira Urukiko Rukuru rwemeje ko Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunze.

Ibi bikojwe n’urukiko nyuma yo gusuzuma ubusabe bwabo  nyuma rusanga Itegeko ngo ridateganya ubwoko bw’ibyaha usabwa kurekurwa by’agateganyo aba ashinjwa, Gusa ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakwiye gukomeza bagafungwa kuko bakurikiranweho ibyaha bikomeye.

Urukiko rwategetse ko barekurwa ariko batagomba kurenga Umujyi wa Kigali badafite uburenganzira ndetse ko ibyangombwa by’inzira  (Passport) zabo ziguma mu bushinjacyaha  kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira. Urubanza rwabo mu mizi rizakomeza tariki 07 Ugushyingo uyu mwaka.

Umucamanza yavuze ko bijyanye n’icyo amategeko ateganya, ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo.

Diane Rwigara yavuze ko yishimiye ikemezo cy’Urukiko, ko nubwo urubanza mu mizi rutaraba ariko iyi ngo ari intangiriro yo kubona ubutabera mu rubanza rwabo.

Diane Rwigara na nyina  bafashwe kuva tariki 23 Ukwakira 2017, baregwa guteza imvururu muri rubanda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Inshuti zabo zishimiye uyu mwanzuro w’Urukiko Rukuru
Ku ku kimihurura aho urukiko Rukuru ruri  hari abantu besnhi bari baje kumva uko uru rukiko rwanzura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger