Amakuru ashushyeUrukundo

Iby’imitungo byavugwaga ko Evariste akurikiye ku mukunzi we umurusha imyaka 27 byajemo kidobya

Umugore witwa Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore ukiri muto witwa Kwizera Evariste ufite imyaka 21 y’amavuko wari umaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Kwizera Evariste wo mu Karere ka Rwamagana arangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Computer Science, amaze igihe gito abana na Mukaperezida Clotilde, umuvuzi gakondo uzwi nka Saje i Gishari. Benshi mu bumvise iby’inkuru y’urukundo rwabo, bavugaga ko uyu musore akurikiye imitungo ya Clotilde.

Ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama, umukobwa wa Clotilde yanze ko basezerana ivangamutungo risesuye. Iyo habayeho gusezerana ivangamutungo risesuye, biba bivuze ko imitungo yose buri umwe afite bayihuriyeho.

Ari mu cyumba bari bagiye gusezeraniramo, umukobwa wa Clotilde witwa Uwamariya Francine , w’imyaka 31 y’amavuko, yabanje guhakana ibyavuzwe ko afite imyaka 28 ahubwo ko atangiye uwa 31, anakomeza asaba ko ubuyobozi butabasezeranya ivangamutungo risesuye.

Yagize ati :”Nitwa Uwamariya Francine ndi mwene Mukaperezida  mfite imyaka 31, ibintu byose ntacyo bintwaye , ni basezerane ariko  ariko nkuko bavuga ko bakundana ntibavange umutungo kuko atari we mugabo wa mbere bashakanye ndahari kandi niba data adahari ndi mu mitungo ya data, rero ibyo gusezerana ivanga mutungo risesuye ntabwo mbyemera.”

Abari mu cyumba basezeraniyemo bose bahise bagaragaza kwishimira igitekerezo cya Francine.

Ibi ariko ntibyabujije ubukwe gutaha kuko basezeranye, icyakora Evariste yavuze ko Francine bari bamwiteguye.

Kwizera na Mukaperezida bahise basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Musha kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2019.

Aba bombi bashyigikiwe n’abiganjemo abo mu muryango wa Kwizera, bake bo ku ruhande rwa Mukaperezida nibo baje gusa hari n’abaturage bavuwe n’uyu mugore basanzwe bamufata nk’inshuti ikomeye.

Umukobwa w’imfura wa Mukaperezida[ari na we yabyaye gusa], ntiyagaragaye ku Murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana  aho nyina yasezeraniye na Kwizera.

Mu baturage batuye i Nyarugari ahubatse urugo rushya rwa Mukaperezida na Kwizera, hari uwaduhaye amakuru[utifuje ko dutangaza amazina ye] wemeza ko “N’umwaka ushize Saje[Mukaperezida] yari afite ubukwe, agiye gutera igikumwe umukobwa we arabyanga. Yababajwe n’imitungo yashakaga kwegurira uwo musore bari bagiye gusezerana…”

Ivanguramutungo risesuye ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gufatanya gutunga urugo rwabo hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese, kandi buri wese akagumana uburenganzira bwo gucunga, kwikenuza, gutanga no kugurisha umutungo we bwite.

Reba hano ukuntu Francine yabyanze 

Ubukwe bwatashye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger