AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Ibyihariye wamenya ku rukingo rwa Johnson & Johnson u Rwanda rwakiriye bwa mbere

Ku mugoroba wa taliki ya 02 Nzeri 2021 U Rwanda rwakiriye bwa mbere dose 108.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; mu cyiciro cya mbere cy’izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.

Izo nkingo zakozwe n’Abanyamerika ziyongereye ku zindi u Rwanda rwifashisha zirimo AstraZeneca y’Abahinde, Pfizer y’Abanyamerika na Sinopharm y’Abashinwa rwakiriye ku wa 19 Kanama 2021.

Gahunda y’ikingira rusange yongerewemo ingufu uko inkingo ziboneka ku bwinshi, ndetse ubu muri Kigali hari gukingirwa uwo ari we wese ugejeje ku myaka 18.

Kugeza ubu, nibura abagera kuri 80% by’abari mu Mujyi wa Kigali bahawe dose ya mbere y’urukingo.

Ibyihariye kuri uru rukingo rwa Johnson & Johnson ni uko rutangwa inshuro imwe gusa, bivuze ko inkingo zakiriwe uyu munsi zizakingira abantu 108,000.

Imibare iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ivuga ko umuntu umaze guhabwa uru rukingo, nyuma y’iminsi 28 umubiri we ugira ubudahangarwa bumurinda kugaragaza ibimenyetso bikomeye bya COVID-19 ku kigero cya 85.4%, n’ikigero cya 93.1 % mu kumurinda kuremba.

Isuzuma kandi ryagaragaje ko rurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso igihe yanduye SARS-CoV-2, ku gipimo cya 66.9%.

Ubushakashatsi buheruka bwemeje ko rukora neza mu kurinda abantu coronavirus zigenda zihinduranya, zirimo na Delta ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

Mu rwego rwo kurushaho guha umubiri ubwiriza, ubushakashatsi bwanashyigikiye ko umuntu wahawe uru rukingo ruterwa inshuro imwe, ashobora guhabwa urundi rumaze kumenyerwa nka ‘booster shot’.

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w’abakingiwe.

Ati “Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho dose imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y’abakingiwe.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko u Rwanda rutegereje inkingo nyinshi, kandi ko hari icyizere ko intego rwihaye ruzayigeraho.

Ibi yabitangaje ubwi yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% kugeza mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza.”

Leta yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger