Amakuru ashushye

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu igasiga hari abirukanwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kamena 2018 habaye inama idasanzwe y’Abaminisitiri iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, maze isiga hari abayobozi birukanwe burundu muri guverinoma.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 27 Mata 2018 n’iyo ku ya 02 Gicurasi 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho:

Incamake ya raporo ku kibazo cy’ibiza n’ibimaze gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu kubikumira no kurwanya ingaruka zabyo; – Imikorere y’Uruganda rwa CIMERWA; – Aho imyiteguro y’imihigo ya 2018/2019 n’isuzuma ry’iya 2017/2018 bigeze; – Gahunda y’igihe kirambye y’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Ubutwererane mu bucuruzi n’ubukungu hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Turukiya na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Istanbul muri Turukiya, ku wa 2 Ugushyingo 2016;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Ubufatanye mu guteza imbere no kurengera ishoramari hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Turukiya na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Istanbul, muri Turukiya, ku wa 3 Ugushyingo 2016;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yerekeye guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’impande zombi yashyiriweho umukono i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa 01 Ugushyingo 2017;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 15 Gicurasi 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’esheshatu n’ibihumbi magana atandatu z’Amadolari y’Abanyamerika (66.600.000 USD) agenewe Umushinga w’Umuhanda Base-ButaroKidaho;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 31 Gicurasi 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’icyenda n’ibihumbi magana atandatu z’Amadetesi (69 600 000 DTS) agenewe gahunda ya 4 yo Gutunganya Urwego rw’Ubuhinzi Icyiciro cya 2 ;

– Umushinga w’Itegeko rigena uburyo bw’ihererekanyamakuru ku myenda;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida rigena imiterere y’inzego z’imirimo mu Rwego rw’Ubucamanza, imishahara n’ibindi bigenerwa Abacamanza b’umwuga, Abagenzuzi n’Abanditsi b’Inkiko;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bw’Urwego rw‘Ubucamanza;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abagize Urwego nshingwabikorwa rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge (RICA);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana MUTIJIMA Vedaste, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Madamu GATAYIRE Marie Claire, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana BIMENYA Théogène, wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana NTWALI BAZIYAREMYE Nathan, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyandikwa mu binyamakuru, ubushakashatsi n’iterambere mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Eduardo Filomeno Leiro Octávio ahagararira igihugu cya Angola mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana MUDAHERANWA Laurent ku mwanya w‘Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba/MINILAF.

7. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

– Kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018 u Rwanda ruzakira inama ya mbere y’Ihuriro Nyafurika rigamije iterambere ryita ku bidukikije.

– Icyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije cyatangijwe ku itariki ya 29 Gicurasi naho Umunsi wahariwe Ibidukikije ku Isi uzizihizwa ku itariki ya 5 Kamena 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duce burundu ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki. ”

b) Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Kamena 2018, u Rwanda ruzakira Inama ziteganywa n’amategeko za Sosiyete zihuriye ku muyoboro mugari utanga ingufu z‘amashanyarazi muri Afurika yo hagati. Izo nama zizabera i Kigali kuri Hoteli Marriot.

c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

– Ku itariki ya 28 Kamena 2018, u Rwanda ruzakira Inama yo mu rwego rwo hejuru y’Abafatanyabikorwa ba Gahunda rusange ya III y’Iterambere ry’Ubuhinzi n‘Ubworozi muri Afurika (CAADP III). Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre.

– Kuva ku itariki ya 26 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga 2018 ku Mulindi, i Gasabo hazabera Imurikabikorwa ry’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku rwego rw’Igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Dushore imari mu bikorwa bishya by’ubuhinzi n’ubworozi bigamije isoko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”

d) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2018, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ihererekanyamakuru hagati y’Amabanki/SWIFT African Regional Conference (ARC). Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Marriot ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhindura ejo hazaza-Duteza imbere ubukungu bushya bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.”

e) Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 18 imaze ishinzwe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yateguye ibikorwa bitandukanye bizamara ukwezi, guhera ku itariki ya 15 Gicurasi kugeza ku ya 15 Kamena 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha”. f) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri: – Ibyerekeranye n’itangwa ry’ibyangombwa ku bikorwa by’ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe ikinirwa kuri interineti gukorerwa mu Rwanda; – Inama y’Inteko idasanzwe y’Abaminisitiri bagize Umuryango Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) izabera i Kigali mu Rwanda kuwa 12 Kamena 2018, muri Hotel Serena.

g) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 16 Kamena 2018 mu Rwanda hazizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ku rwego rw’Igihugu kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Gakenke. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twitabire gahunda mbonezamikurire y’abana bato, dutegure ejo heza h’u Rwanda.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger