AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ibyaranze Rwatubyaye Abdul mu mukino we wa mbere yakiniye ya KF Shkupi 1927

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports,ubu arabarizwa mu ikipe yitwa KF Shkupi 1927 yo muri Čair mu gihugu cya Macédoine.

Rwatubyaye yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019, atangira imyitozo ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 ariko ntibyabuza umutoza Ümit Karan kumugirira icyizere amukoresha mu mukino wa mbere wa gicuti iyi kipe yakinnye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019.

Uyumusore yasanze iyi kipe ashobora gusinyira  amasezerano y’imyaka itatu muri iki cyumweru, iri mu bikorwa byo gukina imikino ya gicuti muri Marcedoine aboneraho amahirwe yo kuba yagaragara mu kibuga nyuma y’igihe gito amaze akorana imyitozo n’abagenzi be bazajya bakina hamwe.

Mu mukino wa Mbere Rwatubyaye Abdul yakiniye iyi kipe,yawitwayemo neza kuburyo ubuyobozi bwayo bwahise busaba ko yahabwa amasezerano mu buryo bwihuse agakomeza gukorana nayo afite amasezerano agenderaho.

Nubwo iyi kipe ya KF Shkupi 1927 Rwatubyaye Abdul yatangiye gukinira ititwaye neza mu mukino wa gicuti wayihuje na  Foolad Mobarakeh Sepahan Sport Club iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Iran, ntibyabujije uyu musore kugaragara neza mu maso y’abatoza bayo

Uyu mukino warangiye ikipe ya Rwatubyaye itsinzwe 3-1.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko abatoza be bashimye imikinire ye ndetse bahita bifuza kumuha amasezerano vuba.

Yagize Ati “Nakinnye iminota 45 ya mbere nyitwaramo neza kuko abatoza bahise basaba ko iby’amasezerano yanjye byihutishwa nkatangira gukina imikino y’amarushanwa. Igisigaye ni uko ibyo Rayon Sports isaba byoherezwa nkahita nsinya amasezerano.

Uyu musore werekeje ku mugabane w’Ubulayi avuye mu ikipe ya Rayon Sports yari asanzwe akinira, yagerageje kugaragza umurava n’ubwitange mu kibuga ari nabyo byakomje kumuhesha amanota meza mu bayobozi b’ikipe basaga naho ariwe bahanze amaso kumukino wa mbere wa gicuti yakinnye.

Yerekeje muri KF Shkufi 1927, mu gihe yari agifite amasezerano y’umwaka n’amezi atanu muri Rayon Sports yemeza ko ikipe yose izamwifuza izamugura ibihumbi 50 by’amadolari, amafaranga biteganyijwe ko yoherezwa bitarenze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

KF Shkupi 1927 ni ikipe ikomeye muri Macédoine kuko yanakinnye Europa League uyu mwaka gusa isezererwa mu ijonjora ry’ibanze na Glasgow Rangers itozwa na Steven Gerrard.

Rwatubyaye Abdul yigaragaje neza ku mukino we wa mbere yakiniye KF Shkupi 1927
Twitter
WhatsApp
FbMessenger