AmakuruPolitiki

Ibyaranze Perezida Kagame wujuje imyaka 62 y’amavuko kuri uyu munsi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yujuje  imyaka 62 y’amavuko , iyi myaka yose hari bimwe mu bikorwa byamuranze tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Perezida Kagame ni we witangiye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2019, yahitanye abasaga miliyoni. Ni byo ubisomye neza ( Ni we witangiye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2019, yahitanye abasaga miliyoni.) ariko nanone uyu ni umusogongero w’iyi nkuru tugiye kurambura mu bika bikurikira.

Paul Kagame ni mwene Deogratias Rutagambwa na Asteria Rutagambwa [Bitabye Imana]. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu. Yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe Ange Kagame uheruka kurushinga. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, akurikirwa na Ivan Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Ni byo ni ho yavukiye.

Umuryango we wari utuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhunga ubwo abo mu bwoko bw’Abatutsi batotezwaga bigatuma benshi bava mu Rwanda.

Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho bamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Nshungerezi iri mu gace ka Toro muri Uganda.

Kagame icyo gihe yari afite imyaka itanu y’amavuko ndetse ni nabwo yahuye na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye yo mu bwana , inshuti ye y’akadasohoka kugeza babaye abantu bakuru.

Mu buzima bw’ubuhunzi niho yatangiriye amashuri ndetse ku myaka icyenda yize mu Ishuri ribanza rya Rwengoro aza kuharangiriza anafite amanota meza bimuhesha kujya kwiga mu Kigo cya Ntare. Iki kigo giherereye mu karere ka Mbarara , ni ukuvuga mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Inyandiko zitandukanye zivuga ku mateka ya Perezida Kagame zigaragaza ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Kagame yasuye u Rwanda ahahurira n’abagize umuryango we ariko yarikandagiraga bitewe nuko yari yinjiye nk’impunzi.

Yasubiye muri Uganda aza kongera guhura na Rwigema, we n’abandi basore b’impunzi, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho, yashakaga gukuraho Milton Obote.

Kagame na Rwigema bari bafite intego ya mbere yo kurwanirira impunzi z’Abanyarwanda zicwaga na Obote, ariko banafite umugambi wo gushaka ubunararibonye bwazabafasha gusubira mu gihugu cyabo bagatahukana n’izindi mpunzi.

Perezida Paul Kagame (iburyo) mu minsi ye y’ubusore

Mu 1986, ingabo 14 000 zirimo Abanyarwanda 500 zafashe Kampala, Museveni aba Perezida maze Kagame na Rwigema bashyirwa mu gisirikare.

Mu 1989, Perezida Habyarimana wayoboraga u Rwanda n’abasirikare ba Uganda, bashyize mu majwi Museveni ko aha impunzi z’Abanyarwanda imyanya ikomeye mu gisirikare, byatumye Kagame na Rwigema bakurwa ku myanya yabo.

Aba bombi n’abandi bahuje umugambi bakajije umurego bashaka uko bazabohora u Rwanda.

Ukwakira ko mu 1990 ni ko kwatangirijwemo urwo rugamba aho ingabo zirenga 4000 za RPF zari ziyobowe na Fred Rwigema zinjiye i Kagitumba, zigera hafi y’ibilometero 60 uvuye i Gabiro.

Icyo gihe urugamba rwari ruyobowe na Fred Rwigema kuko Kagame yari mu masomo ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje kuhava igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Rwigema waguye ku rugamba.

Kagame wari muri iryo shuri nk’Umugande, abarimu be ntibumvaga impamvu ashaka gutaha kandi nta kibazo kiri mu gihugu cye.

Akigera ku rugamba yahasanze ingabo zigera ku 2000, yahahuriye n’urucantege ndetse bamwe mu basirikare bakomeye bamubwira ko ibyiza ari uko basubira muri Uganda kuko intego yabo itazagerwaho.

Kagame nk’umugabo wari ufite intego yahinduye uburyo bw’imirwanire, yongera guhuza ingabo hanyuma urugamba ruranzika muri Mutarama 1991.

Icyo gihe bateye banyuze mu Majyaruguru nyuma y’igihe bisuganyiriza mu gace k’Ibirunga.

Intambara hagati y’ingabo za FPR n’iza Habyarimana ni yo yasembuye imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, muri icyo gihe Abatutsi mu Rwanda batangiye kwicwa.

Umugambi wo kwica Abatutsi waje gushyirwa mu bikorwa mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, mbere yo guhagarikwa muri Nyakanga bigizwemo uruhare n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame.

Nyuma ya Jenoside, Kagame yabaye Minisitiri w’Ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu, abifatanya n’inshingano za Visi-Perezida wa Repubulika. Nyuma y’imyaka itandatu, Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida, aramusimbura.

Kagame ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda. Yayoboye inzibacyuho y’imyaka itatu (2000-2003), amatora ageze arayatsinda, aba uwa mbere utsinze amatora yitabiriwe n’abaturage benshi mu matora aciye mu mucyo. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka irindwi ndetse Abanyarwanda bamutoreye indi mu 2017.

Perezida Kagame yakuriye muri Uganda mu buzima bw’ubuhunzi, aza kugaruka ayoboye ingabo za RPA zabohoye igihugu

-  Perezida Kagame isabukuru yayizihirije mu Burusiya

Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 62, yahuriranye n’uruzinduko rw’akazi arimo mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya.

Yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, iyoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba ku wa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Izina rya Perezida Kagame rishimwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga barivuga imyato bitewe n’ibyiza amaze kugeza ku gihugu mu nzego zose z’ubuzima.

Yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe Ange Kagame uheruka kurushinga. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, akurikirwa na Ivan Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 62, yahuriranye n’uruzinduko rw’akazi arimo mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya….aha yari kumwe na Perezida Putin w’ Uburusiya umwaka ushyize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger