AmakuruImyidagaduro

Ibyaranze akarasisi n’igitaramo mu gihe hatangizwaga icyumweru cy’umuganura-AMAFOTO

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga hatangiye icyumweru cy’umuganura, cyatangijwe n’akarasisi kabaye mu rugendo rwatangirijwe i Remera rusorezwa muri Car free zone ahabereye igitaramo mbaturamugabo.

Kuri Club Rafiki abasore n’inkumi bari imbere mu Mutambagiro w’Umuganura bagaragaje ubuhanga bagendera ku igare rirerire, abandi bagendera ku nkoni, ku nkweto z’amapine n’ibindi byashimishije abari mu muhanda w’i Nyamirambo.

Bavuye kuri Club Rafiki berekeza kwa Rubangura mu Mujyi rwagati. Bakoresheje inzira ya Gitega, Gakiriro na Inmr. Bageze kwa Rubangura byabaye ibindi bindi kuko abacuruzi, abagenzi bari muri bus bakurikiranye bya hafi akarasisi k’abasore n’inkumi bigaragaje cyane mu mutambagiro w’uyu Muganura.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza nabo bataramiye mu mbyino abari kwa Rubangura bishimirwa bikomeye. Abakaraza bari ab’Itorero ry’Umujyi wa Kigali.

Nyuma yo kuva kwa Rubangura, umutambagiro wakomereje muri car free zone aho abayobozi batandukanye basuye ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo.

Mu ijambo rye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, John Ntigengwa, wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yasabye abatuye Kigali kuzitabira ibikorwa byose by’Umuganura 2019 bizabera mumidugudu yabo no mu miryango nk’urwego rwahawe umwihariko mu kwizihiza Umuganura muri uyu mwaka w’2019.

Umutambagiro w’umuganura wasojwe n’igitaramo cyahuje Itorero Urukerereza, umuhanzi Makanyaga Abdul, Intore Tuyisenge, ababyinnyi b’amatsinda atandukanye ndetse n’umuraperi Riderman wari Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo Intore Tuyisenge yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zifashishwa mu bikorwa bya Leta n’ahandi, yishimirwa bikomeye. Yaririmbye indirimbo nka “Unkumbuje u Rwanda”, “Ibidakwiriye nzabivuga” n’izindi.

Intore Tuyisenge asanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda. Amaze igihe kinini mu rugendo rw’umuziki, yaririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye abicyesha indirimbo ze zikangurira gusigasira ibyagezweho, gufasha abaturage kumenya gahunda za Leta n’ibindi.

Umuraperi Riderman niwe wasoje iki gitaramo yishimirwa bikomeye. Aho umuhanzi yari ahagaze naho abafana bari bahagaze harimo intera nini, akigera ku rubyiniro Riderman yavuze ko abafana bari kure ahitamo kubasanga basangira ibyishimo by’injyana ya Hip Hop.

Yaririmbaga abwira urubyiruko n’abandi kwishimira Umuganura kuko ari isoko yo kwigira. Uyu muraperi mu gihe kirenga iminota 45’, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zatumye akundwa n’ubu yongeraho n’izo aheruka gushyira hanze zikunzwe muri iki gihe.

Intore Tuyisenge yaririmbye muri iki gitaramo
Umusore ucuranga inanga yagaragaje ko muco harimo ubutunzi bwinshi
Riderman yagaragaje ko afite abakunzi benshi

Ni igitaramo cyari cyiganjemo imbyino gakondo

Cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego bwite za leta

Na Makanyaga Abdul yaririmbye muri iki gitaramo

Amafoto: Inyarwanda Art Studio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger