AmakuruImyidagaduro

Ibyamamare byo muri Nigeria byahagurukiye ihohoterwa ryibasiye abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Nyuma y’uko abaturage b’abanyamahanga bari muri Afurika y’Epfo bakomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije, ibyamamare bitandukanye byo muri Nigeria byahagurukiye kwamagana uru rugomo rukubiyemo inkubiri yibasira ubuzima bw’umuntu.

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Afurika uzwi ku izina rya Burna Boy, yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko atazasubira muri Afurika y’Epfo mu gihe cyose abaturage b’iki gihugu batararekera guhohotera abanyamahanga.

Yagize ati “Sindasubira muri Afurika y’Epfo kuva mu 2017 kandi sinzasubirayo mu gihe cyose Guverinoma ya Afurika y’Epfo itakemura ikibazo. Siniyumvisha n’uburyo bazakemuramo iki kibazo.”

 

Tiwa Savage nawe yatangaje ko yamaze gusubika igitaramo yagombaga gukorera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ku mpamvu y’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga bari muri iki gihugu.

Iki cyemezo cya Tiwa Savage, cyashigikiwe nibyamamare bitandukanye birimo Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz n’abandi.

Tiwa Savage wo muri Nigeria yavuze ko yagombaga kuririmba mu iserukiramuco rizaba kuwa 21 Nzeri 2019 mu Mujyi wa Johannesburg.

Yavuze ko atakomeza kureberera ubwicanyi bubera muri Afurika y’Epfo. Ati “Ibi birarambiranye. Ku bw’izo mpamvu ntabwo nzaririmba mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Johannesburg. Amasengesho yanjye agere ku bahohotewe ndetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibi.”

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yakoze uko ashoboye mu gutatanya urubyiruko n’abandi bishoboye mu bikorwa byo guhohotera abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abantu batanu bamaze kugwa muri iryo hohoterwa ryibasiye abanyamahanga.

Burna Boy yarahiye ko atazasubira muri Afurika y’Epfo ikibazo kitarakemuka
Tiwa Savage nawe yasubitse igitaramo yagombaga kwitabira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger