AmakuruInkuru z'amahanga

Ibya Benjamin Netanyahu byongeye gusubirwamo

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel ushinjwa  ibyaha  bya ruswa,  itonesha n’ibindi byaha bijyanye no gukoresha nabi ububasha yahoranye akiri kuri iriya ntebe, kuri ubu nyuma yuko hari hashize amezi atatu urubanza rwa Benyamini Netanyahu rusubitswe ariko ubu rwasubukuwe.

N’ubwo ibyo aregwa bikomeye ariko hari bamwe bavuga ko kuba yarakuwe ku butegetsi byatewe n’uko abatavuga rumwe nawe buririye kubyo aregwa bahitamo kwitandukanya nawe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13, Nzeri, 2021 nibwo urubanza rwe ruri kubera mu rukiko rukuru rwa Yeruzalemu rwasubukuwe nyuma y’amezi atatu rusubitswe.

Bivugwa ko kugira ngo urubanza rwe rusubikwe mu gihe cy’amezi atatu, byatewe n’uko hari amakuru y’uko hari ibintu bihamya byari biherutse gutangazwa n’umwe mu bagabo bafite ikigo cyitwa Walla, akaba ari we wa mbere wabaye umuhamya mu rubanza rwa Netanyahu.

Icyo gihe abashinjacyaha n’abunganizi bagiye impaka z’urudaca ku gihamya cyari kimaze iminsi kigaragaye muri telefoni y’uriya mutangabuhamya witwa Ilan Yeshua bituma inteko iburanisha irisubika kugira ngo habanze higwe ku ishingiro ry’icyo gihamya.

Ubwo urukiko rwamwumvaga bwa mbere, IIan Yeshua wahoze ayobora ikigo cy’itangazamakuru kitwa Walla!Communications Channels Ltd cy’i Yeruzalemu yabwiye urukiko ko Netanyahu yabashyiragaho igitutu gikomeye ngo bamwandike neza.

Yavuze ko hari bamwe mu bakozi be basezeye akazi kubera kutabyihanganira.Ngo utarandikaga neza Netanyahu yashyirirwagaho ingamba zirimo no kuba yahabwa ruswa kugira ngo abikore.

Ilan Yeshua yayoboye kiriya kigo guhera mu Ugushyingo, 2006 ageza mu Kamena 2019.

Igitangaje ni uko Netanyahu ngo yakagatizaga ku kinyamakuru Walla ariko akorohereza ikindi kitwa Bezeq kandi byose ari iby’umushoramari umwe witwa Shaul Elovitch.

Iki kirego ni icya mbere kiri gutesha umutwe Benyamini Netanyahu ariko hari ibindi bibiri bimutegereje!

Abakurikirana uburemere bwariya madosiye babwiye The Jerusalem Post ko urubanza rwa Netanyahu ruzamara amezi menshi ndetse n’imyaka.

Ku byerekeye urubanza rwa mbere rujyaniranye no gutuma itangazamakuru rikorera mu kwaha kwa Netanyahu, ubushinjacyaha buherutse kubona inyandiko nyinshi muri telefoni yawa mushoramari zerekana ibiganiro bagiranye kandi ngo zatumye hari byinshi byerekana ko ibyo Netanyahu acyekwaho yabikoze.

Ubwunganizi bwo buvuga ko nta kindi kimenyetso gishinja umukiliya wabwo kiri muri telefoni y’uriya mushoramari bityo ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro byagombye guhabwa.

Abageze mu rukiko bakumva uko impande zombi, bemeza ko bizagora Netanyahu kwemeza urukiko ko nta mubano w’amafaranga yagiranye n’ubuyobozi bwa kiriya kinyamakuru kuko haba muri telefoni ya nyiracyo haba no mu zindi nyandiko hari ahagaragara ko bakoranye hagati y’umwaka wa 2013 na 2016.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger