AmakuruImikino

Ibivugwa kukuba umutoza wa Chelsea yaranze gutahana n’abakinnyi nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth

Nyuma y’uko ikipe ya Chelsea inyagirwa na Bournemouth ibitego 4-0, byagaragaye ko umutoza wayo atatahanye n’ abakinnyi be mu modoka bituma benshi batangira kwibaza niba waba ari umwuka mubi utangiye gushing imizi mu ikipe.

Uyu mutoza uzwi ku izina rya Maurizio Sari yaganiriye n’abasore be iminota 40 nyuma y’uyu mukino wabaye taliki 30 Mutarama 2019, yongera kugaragara yisubiriye  Stamford Bridge wenyine abakinnyi bafata urugendo bataha bonyine.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi byaba byaratewe no kuba yarashakaga gutekereza neza,yirinda urusaku rw’abakinnyi bamaze gutsindwa,n’ubwo hari n’abavuga ko ibi byaba ari ikimenyetso cy’uko mu ikipe hivanzemo undi mwuka ushobora gutuma ibintu bidakomeza kugenda neza.

Ibitangazamakuru byinshi byagiye bitangaza ko uburyo bwo gukinisha abakinnyi bwa Sarri bushobora kugorana. Uyu mugabo yanze kuva ku izima akomeza gukoresha uburyo bwa 4-2-2

Iyi ni nayo mpamvu akomeje kwitabaza abakinnyi yatoje muri Napoli mu rwego rwo kumufasha.

Nyuma yo gutsindwa na Bournemouth, Ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa Gatanu aho ifite amanota 47, inganya na Arsenal iri ku mwanya wa Kane.

Abakinnyi ba Chelsea batashe bonyine nyuma yo gutsindwa 4-0
Maurizio Sari afite umukoro ukomeye nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0 byose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger