AmakuruAmakuru ashushye

Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe byatangiye ubukangurambaga bugamije gusuzuma no kuvura abafite ubumuga bw’uruhu

Kuwa Kane taliki ya 02 Gicurasi 2019 ibitaro bya Kigali bya Kanombe byatangije ubukangurambaga burafasha gusuzuma ibibazo by’amaso na kanseri y’uruhu ku buntu nka bimwe mu bikunda kwibasira abafite ubwo bumuga.

Ubwo bukangurambaga burimo kubera kuri ibyo bitaro biherereye mu Mujyi wa Kigali bwatangiriye ku bantu 120 bafite ubumuga bw’uruhu (albinism) biganjemo abo muri Kigali, hakaba hari hategerejwe n’abandi baturuka hirya no hino mu gihugu.

Icyo gikorwa cyateguwe n’Ibitaro bya Gisirikari bifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) kigamije gufasha abafite ubumuga bw’uruhu kumenya uko barinda umubiri wabo kugira ngo batagerwaho na kanseri y’uruhu n’ubumuga bwo kutabona.

Col. Dr. Chrysostome Kagimbana, Muganga w’indwara z’uruhu ku bitaro bya Gisirikari bya Kanombe, yatangaje ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagomba kwirinda izuba igihe cyose, ndetse n’igihe hatariho izuba ariko hashyushye, bakambara ibituma umubiri wabo utangirika.

Yagize ati “Umucanga n’amazi iyo bishyushye bizamura imirasire ishobora gutwika uruhu rw’umuntu usanzwe ufite ubumuga bw’uruhu bikaba byamutera kanseri y’uruhu ndetse bikaba byakwangiza n’amaso ye bikamutera ubumuga bwo kutabona.”

Muri ubwo bukangurambaga kandi, abafite ubumuga bw’uruhu barahabwa amavuta yo kwisiga atuma umubiri wabo utangirika.

Col. Dr. Kagimbana yahamagariye abandi bafite ubumuga bw’uruhu kugana ibyo bitaro kugira ngo baze kwisuzumisha no guhabwa ubufasha ku buntu.

Abafite ubumuga bw’uruhu kandi bagirwa inama yo kumenya uko bambara neza, mu buryo bufasha umubiri wabo kwirinda imirasire y’izuba n’ingaruka z’ikirere.

Col. Dr. Kagimbana avuga ko ari byiza ko Bambara ingofero irinda mu maso, amatwi n’ijosi ku buryo ibyo bice by’umubiri bidahura n’iyo mirasire ikaba yakwinjira mu mubiri.

Naho ku bijyanye no kurinda amaso, Col. Dr. Kagimbana avuga ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu yakwambara indorerwamo zabugenewe zituma imirasire y’izuba itangiza amaso n’ibice by’umubiri biyakikije.

Col. Dr. Kagimbana avuga ko mu bo bamaze gusuzuma, basanze bamwe muri abo baramaze kugira uburwayi bwa kanseri y’uruhu. Icyakora ibitaro ngo bitegereje gusuzuma n’abandi bose kugira ngo bimenye umubare nyawo w’abafite iyo kanseri.

Abafite ubumuga bw’uruhu barashishikarizwa kwitabira icyo gikorwa cyo kwisuzumisha, kandi ngo nta mpungenge bakwiye kugira z’uburyo bagera kuri ibyo bitaro kuko boroherezwa, bahabwa amafaranga y’urugendo, amavuta yo kwisiga n’indorerwamo zo kubarinda izuba kandi byose bakabihabwa ku buntu.

x

#Kigali to day

Twitter
WhatsApp
FbMessenger