AmakuruAmakuru ashushye

Ibitaro bya Baho International Hospital byahawe urwa menyo ku mbuga nkoranyambaga

Muri iyi minsi aho Isi ibereye nk’umudugudu akantu gato kaba gahita kamenyekana cyane hirya no hino ariko nako abantu bagenda babigarukaho cyane muburyo butandukanye.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda Niba hari ibitaro byo mu Rwanda bikomeje guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ni Baho International Hospital.

Ibi bijya gutangira abantu batandukanye bagiye bagaruka ku mitangire ya service muri ibi bitaro ndetse n’umwanda ngo uharangwa.

Bumwe mu butumwa bwatanzwe na yagize ati, “Baho Hospital is such a trifling place!”,

Ugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ko Ibitaro bya Baho biraciriritse cyane.”

Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe kuri Twitter ku italiki ya 10 Nyakanga 2021.

Nyuma yaho uwitwa Ori (@oruzibiza ashize amanga yongeyeho ko ibi bitaro byugarijwe n’umwanda muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus, aho isuku ikwiye kwimakazwa.

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’iminsi irindwi gusa ibi bitaro byakoze isuzuma ( misdiagnosis ) inshuro eshatu, ni ukuvuga kugupima bakakubwira ko urwaye indwara runaka kandi atari yo urwaye.

Uwitwa Miche Byus we yavuze ko ibi bitaro bifata nabi abarwayi; uhawe serivisi yamara no kwivuza agasanga ibijyanye no kwishyura na byo ari ibintu birimo inzira ivunanye.

Ibi ntibyatinze byageze kubayobozi bakuru b’iguhugu .

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije abonye ubu butumwa bucicikana kuri Twitter bwamagana ibi bitaro, ntiyaburengeje ingohe.

Yabamenyesheje ko Minisiteri ayoboye yabonye impungenge zabo; abizeza ko igiye gucukumbura ibibazo bagaragaje mu gihe cy’amasaha atarenze 48.

Nyuma yaho Janvier Munyaneza ushinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Baho International Hospital, nta mugushaka kwisobanura yahise atangaza amagambo yarakaje Clare Akamanzi uyobora RDB.

Mu nkuru ya The New Times kuri iki kibazo, Janvier yasobanuye ko nka Baho batunguwe no kunengwa kw’ibitaro byabo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe bazi ko batanga serivisi zinoze.

Janvier kandi yahakanye ko nta murwayi wagannye ibi bitaro ngo abwirwe ko arwaye indwara atarwaye (misdiagnosis), nk’uko byari byagarutsweho kuri Twitter.

Yakomeje avuga ko nta kibazo cy’umwanda kirangwa muri ibi bitaro kuko ngo byakira cyane abarwayi b’abanyamahanga, bityo isuku ikagirwa nyambere.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yahise yandika kuri Twitter ko ababajwe cyane n’ibisobanuro bya Baho, ngo kwihagararaho mu mafuti ntibiteza imbere umuco wo kwakira neza abakugana.

Yagize ati: “Mbabajwe n’uko Baho International Hospital yihagazeho. Ni gute wahinduka mu gihe udashobora guca bugufi no kwemera ibiva mu byo ukora bityo ukagira icyo ukora nyuma yo kugenzura ikibazo cyagaragajwe. Uku kwigirira icyizere gupfuye, si kwiza mu mitangire ya serivisi”.

Akamanzi yavuze ko ibi bitaro bitakabaye byihagararaho ngo bihakane amakosa yagaragajwe, ahubwo byakabaye biharanira gukosora ibitagenda.

Yongeyeho ko abatanga serivisi badakwiye kumva ko ari bo biha amanota, ko bakwiye gutega amatwi ibivugwa n’ababagana kabone n’iyo yaba ari umurwayi umwe utanyuzwe.

Ubu butumwa bwa Clare Akamanzi byakiriwe neza n’abamukurikira kuri Twitter harimo nabavuze ko ibigo nka RDB n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bakwiye gukomeza kuvugutira umuti ibibazo bikigaragara by’imitangire mibi ya serivisi.

Si ibyo gusa hari n’abandi buririye kuri ubu butumwa batangira gutunga intoki ibigo bitanga service zitumanaho bavuga ko na byo bitita ku bitekerezo by’abakiliya babyo banenga serivisi bahabwa.

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima, yagize ati “Ibibazo byakiriwe kandi neza. Isuzuma ryihuse rirakorwa mu masaha 24 – 48 n’itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwita ku barwayi”.

anditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger