AmakuruAmakuru ashushye

Ibiro by’akarere ka Nyamasheke byakupiwe umuriro kubera kwambura REG

Inyubako ikoreramo ibiro by’akarere ka Nyamasheke imaze iminsi 2 itagira umuriro w’amashanyarazi, nyuma yo kuwukupirwa n’ikigo REG kubera amadeni y’umuriro angana na miliyoni 370 z’amanyarwanda iki kigo kiberewemo.

Hagenimana Ernest, uyobora ishami rya REG mu karere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko ibirarane bya miliyoni 370 bishyuza Akarere ari iby’imyaka ibiri (2012-214) aka karere kabarimo.

Ni nyuma y’uko aka karere katubahirije ibikubiye mu masezerano kagiranye n’iki kigo gishinzwe ingufu, ubwo cyakwirakwizaga umuriro mu ngo z’abaturage bo mu mirenge ya Kanjongo, Rangiro na Mahembe.

Hagenimana aganira na Umuseke yavuze ko bandikiye akarere ka Nyamasheke basaba ko bakwishyurwa gusa ntihagire igikorwa.

Ati”“Ubu hashize imyaka itandatu batarishyura, ubuyobozi bwa REG bwafashe ikemezo cyo kuba tubakupiye kugira ngo tubanze dukemure icyo kibazo.”

Ku ruhande rw’akarere ka Nyamasheke, Mayor wako Kamali Aimé Fabien yavuze ko bavaniweho umuriro, bakaba bari kugirana ibiganiro n’ikigo REG ngo babe bakemura ikibazo mu maguru mashya.

“Ati Byaturutse ku masezerano twagiranye yo guha abaturage umuriro ntabwo akarere kabashije kwishyura ibirarane byose nk’uko biri, ariko turikuganira na REG kugirango tubikemure ntabwo bizatinda.”

Gukupira umuriro akarere ka Nyamasheke bije bikurikira ikemezo ikigo REG giherutse gufata, cyo guhagarikira umuriro ibigo bitandukanye birimo n’ibya Leta bikirimo amadeni.

Magingo aya akarere ka Kanyamasheke kari kwifashisha umuriro wa moteri kugira ngo imirimo ya buri munsi ikomeze uko bisanzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger