Imyidagaduro

Ibintu byatumye Miss Uwase Ndahiro afata umwanzuro wo kuziyamamariza kuba umudepite

Miss Uwase Ndahiro Liliane ku myaka 21 niwe mukobwa wabaye Nyampinga wabaniye neza abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 (Miss Congeniality) nyuma yo kwambikwa iri Kamba rero yahisemo no kuziyamamariza kuba umudepite dore ko we asanga hari n’ibyamufasha kuba umudepite.

Miss Uwase Ndahiro Liliane yavugishije benshi ubwo habaga amatora ya Miss Rwanda 2018 hifashishijwe ubutumwa bugufi , uyu yarushije abandi amajwi ku buryo bugaragarira buri wese ndetse abenshi ntibatinyaga kuvuga ko ari we uzegukana iri Kamba. Yongeye gutangaza abantu kandi ubwo hakorwaga ijonjora rya nyuma kugira ngo hamenyekane abakobwa bagombaga  kujya mu mwiherero I Nyamata , uyu munsi yaje yiyambariye ikanzu idozwe mu myenda ifite amabara asa nagize ibendera ry’igihugu .

Uwase Ndahiro Liliane yamenyekanye muri Miss Rwanda 2018

Ubusanzwe Uwase Ndahiro aracyari umunyeshuri yiga ishami ry’ubutegetsi bw’igihugu  muri kaminuza ya Kigali bikaba ari nabyo bishobora kumuha umurava wo kumva ko yaba umwe mu bagize inteko ishingamategeko. Uyu areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69.

Ibyo kuba yumva ashaka kuzaba umudepite yabitangarije kuri Radiyo Rwanda mu Kiganiro Amahumbezi ubwo umunyamakuru yaramubajije ic yamuteye kuvuga ko ashaka kuzaba umudepite, uyu yavuze ko kuva kera afite inzozi zo kuzaba umwe mu bagore bagize inteko ishingamategeko.

Yagize ati :”Icyabinteye n’ibintu natangiye gutekerezaho kuva nkirangiza amashuri yisumbuye.Icyabinteye by’umwihariko ni uko numvaga nanjye nk’Umunyarwandakazi ndamutse ngize amahirwe nkaba umwe mu bagore bari mu nteko Ishinga Amategeko nagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ashyirirwaho Abanyarwanda, haba mu kwiteza imbere haba mu kubabarenganura mu gihe habaye ibibazo runaka.”

Uwase Ndahiro Liliane yakomeje avuga ko nk’umugore yumvise ko aramutse agizwe Umudepite yabishobora kandi ko yabikora neza akagira uruhare mu kwemeza no gushyiraho amategeko ndetse akanavugira rubanda.

Nta gihe nyacyo yatangaje aziyamamarizaho ariko Uwase Ndahiro yavuze ko imbogamizi ari uko akiri umunyeshuri muri Kaminuza twavuze haruguru.

Miss Uwase Ndahiro Liliane ushaka kuzaba umudepite yamenyekanye ku mbuga nkoranyamabaga ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018, afite imyaka 21 y’amavuko akagira ibiro 63 n’uburebure bwa metero 1.74 byapimwe ubwo yiyamamarizaga guhagararira intara y’Amajyepfo ndetse anabasha no kwugukana ikamba ry’umukobwa wabaniye neza bagenzi be bari bahanganye.

Uwase Ndahiro Liliane yavukiye mu mujyi wa Kigali, ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abakobwa Yiyamaje avuga ko atowe akaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 yahangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger