AmakuruAmakuru ashushye

Ibintu 10 wamenya kuri Denise Nyakeru, umugore wa Perezida Felix Tshisekedi

Mu busanzwe si kenshi amateka y’abafasha b’abakuru b’ibihugu amenyekana mbere y’uko abagabo babo batsindira cyangwa bafata umwanya w’umukuru w’igihugu, ibyabo akenshi bitangira gucukumburwa nyuma yo kugera muri uyu mwanya w’icyubahiro.

Nyuma y’igihe gito Felix Tshisekedi atorewe kuyobora  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’umukuru w’igihugu, nibwo n’amwe mu mateka y’umugore we yatangiye kujya ahagaragara dore ko hari n’abifuzaga ku mumenyaho byinshi.

Ibi  ni  bimwe mu ibintu 10 wamenya kuri Denise Nyakeru Tshisekedi  :

1.Denise Nyakeru yavukiye i Bukavu mu mwaka wa 1967, ubu akaba afite imyaka 52 y’amavuko.

2. Denise ni mwene Étienne Nyakeru wari umunyapolitiki ku ngoma ya Gikoloni, ubwo Ababiligi bari bagikoloneje iki gihugu, uyu munyapolitiki yayoboraga ikitwaga ‘Kivu ishyizwe hamwe’.

3.Denise yabaye imfubyi akiri muto, kubera kubura ababyeyi ntabwo byatumye amenye ururimi rw’iwabo gakondo rw’Amashi.

4. Nyirarume Padiri Sylvestre Ngami Mudahwa wabaga i Kinshasa ni we wakiriye Denise aramurera, kimwe na bamwe muri basaza be na bashiki be. Niho yaje kubonera amahirwe yo kwiga muri uyu mujyi anahamenyera ururimi rw’Iringala.

5. Ubwo yari akiri umunyeshuri, kubera ka kantu k’amaraso akururana, umuvandimwe we Stephanie (Fanny) yahise amujyana i Bruxelles yiga ibirebana n’ubuforomo, undi witwa Jeannette amujyana mu Bwongereza ubwo yari yatangiye stage.

6.Mu Bubiligi niho Denise yamenyaniye na Felix wahabanaga na nyina ndetse n’abavandimwe be, ari naho yigaga.

7.Mu myaka 23 Denise amaze abana na Felix Tshisekedi mwene Etienne Tshisekedi, bamaze kubyarana abana Batanu: Fanny, Anthony, Christina, Sabrina na Serena.

8. John Nyakeru, ni musaza wa Denise, akaba yaramaze imyaka myinshi akora muri Perezidansi muri serivisi ya protocole, ku ngoma ya Joseph Kabila muramu we yasimbuye, aho Felix afatiye ubutegetsi yahise agira uyu muramu we umuyobozi mukuru wa Protocole.

9. Ijambo rya mbere nk’umufasha w’umukuru w’igihugu, Denise yarivuze ku wa 8 Werurwe 2019, ku munsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo yavugaga ko ashishikajwe no “Gushora imbaraga mu kurwanya ihohoterwa n’ivangura bikorerwa igitsinagore”.

10. Denise Nyakeru Tshisekedi  yabaga mu Bubiligi aho yakoraga aka kazi ke k’ubuganga, yagiye gutangira kuba muri Congo mu mpera za 2018 ubwo umugabo we yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yaje no gutsindira, ahita ahaguma atyo nk’umufasha wa Perezida wa Repubulika.

Denise Nyakeru Tshisekedi 

Ku wa 10-06-2019 Madamu Jeannette Kagame  yakiriye ku meza mugenzi we Denise Nyakeru Tshisekedi, Madamu wa perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Denise Tshisekedi  mu Bubiligi aho yakoraga aka kazi ke k’ubuganga, yagiye gutangira kuba muri Congo mu mpera za 2018 ubwo umugabo we yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yaje no gutsindira, ahita ahaguma atyo nk’umufasha wa Perezida wa Repubulika.
Mu myaka 23 Denise amaze abana na Felix Tshisekedi mwene Etienne Tshisekedi, bamaze kubyarana abana Batanu: Fanny, Anthony, Christina, Sabrina na Serena.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger