AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Centrafrique

Perezida wa Repubulika ya Cantrafrica , Faustin-Archange Touadéra ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine rukaba ari uruziko rubaye nyuma yaho u Rwanda rwongereye ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

Kuri uyu wa Kane, Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda , Perezida Faustin-Archange Touadéra hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bayoboye isinywa ry’amasezerano ane y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nkuko byatangajwe ayo masezerano ajyanye no kuvugurura inzego z’umutekano muri Repubulika ya Cantrafrica zirimo Igisirikare na Polisi zikaba iz’umwuga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubwikorezi (transport) hakaba n’amasezerano y’ubufasha ndetse n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi.

Perezida Faustin-Archange Touadéra avuga ko u Rwanda ruzafasha cyane Repubulika ya Centrafrique, nk’igihugu gikeneye kwiyubaka gifatiye urugero kuri gahunda z’u Rwanda zijyanye n’ubukungu, kwigira, ubwiyunge ndetse no kubana mu mahoro.

Mu magambo ye yagize ati “Uruzinduko rwacu hano i Kigali ni amahirwe yo kubaka imibanire itajegajega, ndetse no kungurana ibitekero ku bijyanye n’inyungu duhuriyeho ziri ku rwego rw’ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga”.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi agira umumaro wo gutabarana mu buryo bwihuse hadategerejwe ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye ngo buza butinze.

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika yashimiye u Rwanda cyane ku kuba rutanga Ingabo mu muryango w’Abibumbye zigamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (zitwa MINUSCA), hamwe n’izindi zagiyeyo ku bw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

Perezida Touadéra yashimye kandi ubufasha mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu butangwa na Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair), akomeza ararikira Abanyarwanda kujya gushora imari mu gihugu cye.

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika uzamara iminsi ine mu Rwanda, biteganyijwe ko mu nzego n’uduce dutandukanye tw’u Rwanda azasura, harimo Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu (ku Nteko), hamwe n’umudugudu w’icyigererezo mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger